Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Rwanda rwihanganishije Abanyakenya bagabweho igitero na Al Shabaab

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-01-2019 saa 10:15:51
Igisirikari cyagerageje kurokora abari mu nyubako yagabweho igitero

Perezida Kagame abicishije kuri Twitter, yabwiye mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ko u Rwanda rwihanganishije Kenya nyuma y’igitero cy’iterabwoba yagabweho kuwa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019.

Yamubwiye ati, “Twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abanyakenya mu bitekerezo no mu masengesho, twifatanyije kandi n’abandi bagizweho ingaruka n’igitero cy’iterabwoba cyagabwe i Nairobi.”

“U Rwanda na Afurika byifatanyije na Kenya mu guhashya iterabwoba.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubwa Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, na we wavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Kenya muri ibi bihe by’akababaro.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019, Nairobi yibasiwe n’igitero k’iterabwoba cyagabwe ku nyubako yitwa «DusitD2» yo muri karitsiye Westlands irimo hoteli n’ibiro bikorerwamo imirimo itandukanye.

Al Shabaab, umutwe w’iterabwoba w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Somalia wigambye ko ari bo bagize uruhare muri icyo gitero kimaze guhitana abantu 15, nk’uko byemejwe na Polisi ya Kenya kuri uyu wa Gatatu.

Igisirikari cyagerageje kurokora abari mu nyubako yagabweho igitero

Perezida Kenyatta yatangaje ko abagabye igitero bose bishwe n’inzego zishinzwe umutekano za Kenya.

Abashinzwe umutekano bakoze akazi gakomeye ko kugarura ituze mu nyubako yari yafashwe na Al Shabaab, Perezida Uhuru Kenyatta akaba avuga ko ibyo byihebe byose byishwe

Ibikoresho bya gisirikari byafatanwe abarwanyi ba Al Shabaab bishwe

Imbunda zafatanwe abarwanyi ba Al Shabaab

Si ubwa mbere ibyihebe bigabye igitero k’iterabwoba muri Kenya kandi kigahitana ubuzima bw’abantu benshi.

Ku itariki ya 7 Kanama 1998, Al-Qaïda yagabye igitero kuri Ambasade y’Amerika i Nairobi kica abantu 213, abandi bagera ku 5 000 barakomereka.

Ku wa 21 Nzeri 2013, Al Shabaab yigambye igitero gikomeye cyagabwe n’ibyihebe ku nyubako y’ubucuruzi ya Westgate iri i Nairobi hapfa abantu 67.

Polisi n’igisirikare cya Kenya cyahashyije izo nyeshyamba nyuma y’amasaha 82 zamaze zigaruriye ako gace gakomeye k’ubucuruzi.

Ku itariki 2 Mata 2015 nanone, abiyahuzi ba Al Shabaab bishe abaturage b’inzirakarengane 148 babasanze muri Kaminuza ya Garissa iherereye mu Burasirazuba bw’igihugu.

Abishwe bari biganjemo abanyeshuri bigaga muri iyo kaminuza.

Abakurikiranira hafi iby’ibitero byibasira Kenya, bemeza ko impamvu Al Shabaab yibasira iki gihugu ngo ni uko mu 2011 cyohereje ingabo zacyo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba wari warirukanye Guverinoma ya Somalia mu murwa mukuru Mogadiscio.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.