Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu bikorwa by’icyumweru k’ishoramari

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Oct 3, 2018

Ejo hashize ku wa kabiri, tariki ya 02 Ukwakira 2018, Ikigo kigenzura Isoko ry’imari n’imigabane (CMA) cyatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe abashoramari mu migabane mu rwego mu rwego rwo kubigisha , kubaha ubumenyi ngo bakomeze kwiteza imbere ubwabo ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Bundungu Eric, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa CMA atanga ikiganiro ku mikorere y’Isoko ry’imari n’imigabane

Ni muri urwo rwego rero u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu bikorwa by’icyumweru k’ishoramari cyatangiye kuva ku tariki ya 01 kikazageza ku ya 07 Ukwakira 2018, akaba ari ku nshuro ya kabiri kizihijwe.

Kwizihiza iki cyumweru byatangirijwe muri Kaminuza y’Abadivantiste bo muri Afurika yo hagati, mu kiganiro cyahuje abanyeshuri b’iyi kaminuza n’ubuyobozi bw’Ikigo k’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA) aho baganiriye ku buryo bwo gushora imari bagura imigabane mu isoko ry’imari n’imigabane.

Nk’uko byatangajwe na Bundugu Eric, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CMA, avuga ko impamvu nyayo ituma hizihizwa icyumweru cyahariwe ishoramari, ngo ni ukugaragariza neza abaturage akamaro ko kwigisha ishoramari no kuririnda nk’uburyo bwo guhindura imyumvire yo kuva mu ishoramari rya gakondo abantu bagana mu ishoramari rikoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iki cyumweru k’ishoramari kigamije iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umushoramari ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.”

Bundugu akomeza avuga ko CMA iteganya guteza imbere indangagaciro mu bikorwa by’uburezi hashyirwaho uburyo abashoramari babonamo amakuru y’ibyiza byo gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane hagamijwe guteza imbere umuco mwiza wo kwizigamira mu kongera abitabira gukorana n’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Kuva muri uyu mwaka wa 2018, icyumweru mpuzamahanga cyahariwe abashoramari kizashyira imbaraga mu biganiro bigamije gushishikariza abantu mu gihugu hose gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Ati “CMA kandi izakomeza gahunda yo kwigisha abashoramari ibyiza byo gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho”.

Bundungu yongeyeho ko CMA yiyemeje kongera umubare w’abantu bigisha ibijyanye n’imari mu gukemura ikibazo k’ishoramari ryo mu magambo mu koroshya ishoramari rigamije kubitsa no gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abadivantisiti bo muri Afrika yo hagati bagaragaje inyota yo kumenya amakuru ku bijyanye n’imari n’imigabane, basaba ubuyobozi bwa CMA guhozaho mu kubashishikariza gushora imari muri iryo soko ngo babashe kubona inyungu yabafasha kwiteza imbere.