Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

U Rwanda rwibohoye ivangura mu mashuri, uburezi kuri bose butezwa imbere

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jul 4, 2018

Sheikh Abdul Karim Harerimana atangaza ko ishingwa ry’amashuri y’ababyeyi ku butegetsi bwa Habyarimana ryahuye n’ibibazo bikomeye byatangiriye ku ishuri rya APACOP, ariko ngo kuri ubu u Rwanda rwibohoye ingoyi y’ivangura mu mashuri, uburezi kuri bose butezwa imbere.

Ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 byubatswe ku bufatanye bwa Leta n’ababyeyi

Sheikh Harerimana, umwe mu nararibonye muri  Politiki yo mu bihe binyuranye mu Rwanda, yemeza ko ivangura mu mashuri ryari ryarahawe intebe muri Leta zabanje, maze abana b’Abatutsi babuzwa kwiga bituma amashuri y’ababyeyi avuka, ku isonga Koleji APACOP yahuye n’ibibazo binyuranye ariko ikaza kuba  imbarutso y’ishingwa ry’andi nkayo.

Yagize ati “Shamukiga Charles ajya gushinga ishuri rya APACOP byari biturutse ku itotezwa ry’abana b’Abatutsi mu mashuri no kwirukanwa bakanimwa n’imyanya ngo ntibari mu bemerewe”.

Avuga ko yashinze iri shuri bigoranye cyane, mu gihe cyo gukora ibizamini baratsinda kandi neza, ariko Leta irabyanga ivuga ko bakoze ibizamini badahawe na Leta batakwemererwa gusoza amashuri.

Ati “Leta yaje gutegeka ko bongera bagahabwa ibizamini bishya byateguwe na Minisiteri y’Uburezi, barongera na byo barabikora, kandi barabitsinda, mu bana 26 bakoze ibizamini icyo gihe umwe wenyine ni we watsinzwe”.

Sheikh Harerimana avuga ko APACOP imaze kwemererwa gukomeza kwigisha ari naho havuye ubushake bw’abandi babyeyi bagiye bishyira hamwe ngo bashakire amashuri abana b’Abatutsi bari barabujijwe kwiga, amashuri menshi yavutse muri ubu buryo.

Ati “Leta ya Kayibanda yaje ivangura abantu n’abana mu mashuri, igateza imbere abanyanduga, na Leta ya Habyarimana yitwaga ko ije gukosora amakosa no guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abo mu bwoko bw’Abatutsi, ariko nayo yaje igera ikirenge mu cya Kayibanda”.

Aha yavuze ko mu mwaka wa1973 Habyarimana amaze gufata ubutegetsi ari bwo habaye imyivumbagatanyo mu mashuri, maze abanyeshuri b’Abatutsi barirukanwa, barakubitwa ndetse n’abarimu bibabera uko.

Agaragaza ko iryo vangura ryo mu mashuri ryatumye hari igice cy’Abanyarwanda biga mu mashuri ya Leta gusa, abandi bakiga mu mashuri yari yarashinzwe n’ababyeyi kuko yagiye yiyongera uko imyaka yazaga indi igatahaga, bitewe n’uko Abatutsi batemererwaga kwiga amashuri yisumbuye kuko babaga batari mu bemerewe.

Uyu muyobozi iyo agereranya uburezi bw’icyo gihe n’ubw’ubu, agaragaza ko hari itandukaniro rikomeye, kuko uburezi bwo muri iki gihe butavangura abana hashingiwe ku bwoko, ku turere bakomokamo ndetse yewe no mu miryango bakomokamo, abakire n’abakene n’ibindi byashingirwagaho na Leta zabanjirije Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Umwana wese aho aturuka hose, afite amahirwe yo kwiga aho ashaka, ufite ubwenge we anahabwa n’akarusho ko kwishyurirwa kaminuza n’amashuri makuru, ndetse banoherezwa no mu mahanga hatagendewe ku muryango avukamo, ukennye cyangwa ukize, ufite umutwe wo kwiga wese ariga muri iki gihe binyuranye n’uko byahoze kuri Leta zombi zabanje”.

Yagarutse kuri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 yatanze umusaruro mwiza mu burezi bw’u Rwanda abana bose bakabona amashuri bigizwemo uruhare ku bufatanye bwa Leta n’abaturage, kuri ubu abana bose bakaba babarizwa mu ishuri.

Sheikh Harerimana yaboneyeho umwanya wo gusaba abakiri bato bakiri mu myaka yo kwiga kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bakiga bashyizeho umwete, bakamenya ubwenge bagaharanira guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.