Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwerekeje mu majonjora ya 2 yo gushaka itike y’igikombe k’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 3, 2018

Rwanda 82-72 Mali

Rwanda 70-111 Nigeria

Rwanda 92-79 Uganda

Ikipe y’u Rwanda nkuru mu mukino wa Basketball mu kiciro cy’abagabo, yatsindiye gukomeza mu majonjora ya kabiri “Second Round” yo gushaka itike y’imikino y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019” izabera mu Bushinwa kuva tariki 31 Kanama kugeza 15 Nzeri 2019.

Ikipe y’igihugu yatsindiye kwerekeza mu majonjora ya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi

Mu mikino y’ikiciro cya kabiri igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers” yo mu itsinda rya kabiri “B”, yaberaga muri Nigera kuva tariki ya 29 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018, ikipe y’igihugu yabigezeho nyuma yo kwitwara neza itsinda Uganda amanota 92 kuri 79.

Muri uyu mukino usoza itsinda “B” wabaye tariki ya 1 Nyakanga 2018, ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kiciro gikurikiraho, yatangiye neza itsinda agace ka mbere amanota 25-23, aka kabiri 18-17, aka gatatu kuri 28-17 itsindwa aka nyuma ku manota 22-21.

Gasana Kenneth ukinira ikipe y’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinzemo 20 naho Robinson Odoch ukinira Uganda atsinda amanota 18.

Iyi kipe y’u Rwanda yari yatangiye iyi mikino itsinda Mali amanota 82 kuri 72, itsindwa na Nigeria mu mukino wa kabiri amanota 111 kuri 70. Iyi kipe yasoje iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda B n’amanota 9, inyuma ya Nigeria ya mbere n’amanota 12, Mali ya 3 n’amanota 8 naho Uganda iba iya nyuma (4) n’amanota 7.

Mu bihugu 16 byakinaga imikino y’ikiciro cya kabiri, ibihugu 12 birimo n’u Rwanda byabonye itike yo gukina amajonjora ya kabiri aho byashyizwe mu matsinda 2. Ibyo bihugu ni  Tunisia, Cameroun, Chad, Nigeria, Mali, Angola, Misiri, Maroc, Senegal, Centrafrique na Cote d’Ivoire.

Ikipe y’u Rwanda yashyizwe mu itsinda “F” aho  iri  kumwe n’ibihugu nka  Nigeria, Mali, Senegal, Cote d’Ivoire na Centrafrique.  Itsinda «E» rigizwe  na Tunisia, Cameroun, Chad, Angola, Misiri na Maroc.

Biteganyijwe ko iyi mikino y’amajonjora ya kabiri, izatangira muri Nzeri 2018, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda n’ikipe  izitwara neza yaje ku mwanya wa 3 zizahagararira umugabane w’Afurika muri iyi mikino y’igikombe k’Isi.