17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwemeje amasezerano ya miliyari 7 Frw yo kurwanya imyuzure

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 21-07-2021 saa 20:00:01

Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere cy’Ibihugu by’Amajyaruguru y’i Burayi (NDF) yerekeranye n’inguzanyo n’impano bingana na miliyoni 6 z’Amayero (miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda) agenewe guhangana n’imyuzure mu Mujyi wa Kigali no guhuza imiyoboro y’amazi yo mu mujyi.

Ibi bikaba biri mu rwego rw’umushinga wa kabiri w’iterambere ry’imijyi mu Rwanda. Amasezerano akaba yarashyiriweho umukono mu i Kigali ku wa 14 Gicurasi 2021.

Muri ariya mafaranga inguzanyo isaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda,  naho impano ikaba isaga  miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu Uwera Claudine, yavuze ko iyi nkunga n’inguzanyo bigamije gufasha Uturere tw’Umujyi wa Kigali ari two Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi yabitangarije Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Nyakanga, ubwo yasobanuraga ibiyanye n’inyungu yitezwe kuri ariya mesezerano.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko Umujyi wa Kigali ufite ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru muri Afurika, ibyo bikaba bigenda bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Umunyamabanga wa Leta Uwera Claudine avuga ko usibye kuvugurura ibishanga byangiritse no kubungabunga ubutaka, Ubuyobozi bushishikajwe no guhindura Kigali umujyi urambye kandi utoshye, binyuze mu gutera ibiti ndetse no kubaka ibikorwa remezo bishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “Inkunga igamije kubungabunga igishanga cya Rwampara no kugabanya imyuzure.” Iki gishanga cya hegitari 60 gifatwa nk’agace gakunze kwibasirwa n’umwuzure.

Uwera Claudine yavuze kandi ko mu bikorwa birimo gutegurwa harimo kuvugurura imiyoboro y’amazi no kubaka indi mishya mu guhangana n’inkangu n’imyuzure, kubaka inzira y’abanyamaguru, gutera ibiti n’ibindi.

Abadepite basanga mu gukoresha iriya nkunga ndetse n’inguzanyo, harebwa no ku kibazo cy’umugezi wa Nyabugogo n’uruzi rwa Nyabarongo byuzura mu gihe cy’imvura bigasenya ibikorwa remezo bitandukanye muri Kigali.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abakorera ubucuruzi buciriritse muri ibyo bice bahomba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 178.2 buri mwaka kubera imyuzure.

Depite Germaine Mukabalisa yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije mu Rwanda (REMA) kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga hagamijwe kwirinda igihombo gishobora guterwa no gutinda.

Guverinoma yanakusanyije miliyoni 10 z’Amayero (miliyari 11.6 Frw) yo kurwanya imyuzure mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.