Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ku Isi mu kurwanya ruswa

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya 23-02-2018 saa 08:01:07
Uhereye iburyo ni Albert Kavitiri ushinzwe ubushakashatsi muri TI, hagati Umuvunyi Mukuru wungirije Musangabatware Clement uheruka ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa TI Apollinaire Mupiganyi

Ikegeranyo cyo mu 2017 gikorwa n’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa  n’akarengane, TI-Rwanda ku rwego rw’Isi cyagaragaje ko u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa ndetse hiyongeraho n’inota rimwe mu mpuzandengo rusange.

Uhereye iburyo ni Albert Kavitiri ushinzwe ubushakashatsi muri TI, hagati Umuvunyi Mukuru wungirije Musangabatware Clement uheruka ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa TI Apollinaire Mupiganyi

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo hashize tariki  22 Gashyantare 2018, Umuyobozi mukuru wungirije wa Transparency International Rwanda Apollinaire Mupiganyi  yatangaje ko u Rwanda rwagaragaje imbaraga zikomeye mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi ndetse Afurika nubwo bitaraba ijana ku ijana ariko bigaragara ko u Rwanda rugenda rurwanya ruswa ku buryo  bugaragara.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa  Musangabatware Clement,  na we yashimangiye ko u Rwanda rugenda rufata ingamba mu guhashya ruswa gusa hakiri inzira ndende mu kurwanya ruswa burundu,  Abanyarwanda badakwiye kwirara.

Yagize ati:“Urebye ku rutonde rwo mu 2010 u Rwanda rwari ku mwanya wa 66 ikindi kandi ni uko Transparency International Rwanda bakora ubushakashatsi bwinshi budufasha, butwereka aho igihugu cyacu kigeze mu kurwanya ruswa bikadufasha kumenya aho dushyira imbaraga nyinshi”.

Yakomeje agaragaza ingamba Leta ifata mu guhashya ruswa harimo amategeko, ubushake bwa politiki, kutihanganira na gato abishora muri ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo,  Leta kandi ikagenda igena amategeko yo kurwanya ruswa, andi akanozwa.

Ukurikije imibare, u Rwanda rwazamutseho inota rimwe ku rutonde rw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho mu 2016 rwari ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota 54. N’ubu ruri ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Afurika haniyongereyeho inota rimwe ubu u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota 55 umwanya wa gatatu rwawuhuriyeho na Cape Verde.

Ku rwego rw’Isi u Rwanda ni ho rwazamutseho imyanya ibiri kuko mu 2016 u Rwanda rwari ku mwanya wa 50 ku rutonde rw’Isi uyu mwaka ni urwa 48 ku rutonde rw’Isi.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya mwiza kuruta ibindi bihugu bidukikije, u Rwanda ni urwa 48 ku Isi hagakurikiraho Tanzania ya 103 n’amanota 36,  Kenya ya 143 n’amanota 28, Uganda ni 151 n’amanota  26, u Burundi ni ubwa nyuma mu karere  n’amanota 22.

Igihugu cya New Zealand ni cyo kiza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Isi yose n’amanota 89 umwanya iki gihugu cyawuhigitseho igihugu cya Denmark cyari kiwufite umwaka wa 2016 kuri ubu Denmark ni iya 2 n’amanota 88.

Muri Afurika Botswana ni yo iyoboye n’amanota 61 ikaba iya 34 ku Isi, Seychelles ni iya kabiri n’amanota 60 ikaba iya 36 ku Isi, hagakurikira u Rwanda na Cape Verde.

Umuvunyi Mukuru wungirije Musangabatware Clement agereranyije n’ibindi bihugu agaragaza ko u Rwanda ntako rutagira. Ati “Iyo urebye nka Denmark cyangwa  New Zeland n’ibihugu biheruka kugira intambara mu ntambara ya kabiri y’Isi yose ukabigereranya n’u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside, urumva ko nta cyo tudakora  n’ibintu tugomba kwishimira ariko na none ntitwaterera iyo kuko urugamba rurakomeje kandi ruswa iracyahari”.

Iki kegeranyo gikorwa ku rwego rw’Isi kitwa Corruption Perceptions Index (CPI) cyatangiye gukorwa mu 1993 kimaze imyaka 25 gikorwa mu bihugu 180 bigize Isi, mu gukora uru rutonde hifashishwa ibigo bishinzwe gukora ubushakashatsi kuri ruswa 13 hagakorwa uru rutonde hagendewe kuri ubwo bushakashatsi.  kuri ubu umugabane w’u Burayi n’Amerika ya ruguru ni bo bari imbere y’abandi mu kurwanya ruswa, Aziya n’Afurika biri inyuma y’indi migabane kuko haracyarangwa ruswa ku rwego rwo hejuru.

Umwanditsi:

SHEMA CHRISTIAN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.