Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

U Rwanda rwateye intambwe mu buvuzi bwihuse – Dr Gashumba

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 07-11-2018 saa 14:35:49
Dr Gashumba Diane, Minisitiri w'Ubuzima ari kumwe n'umuyobozi w'inama nyafurika ku buvuzi bwihuse irimo kubera mu Rwanda (Foto James)

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane atangaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu buvuzi bwihuse.

Ashimangira ko u Rwanda ari igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu buvuzi bwegereye abaturage binyuze muri gahunda y’abajyanama b’ubuzima.

Ibi Gashumba yabitangarije mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama nyafurika ya 4 ku buvuzi bwihuse (4th African Conference on Emergency Medecine) ibera mu Rwanda.

Ni inama yahuje yahuje abagera kuri 450 baturuka mu bihugu 45 harimo n’u Rwanda rwayakiriye.

Yagize ati “Inama twakiriye igamije kuganira ku buvuzi bwihuse, nk’u Rwanda twishimiye gusangiza abandi iby’ubuvuzi bwihuse twagezeho kandi bwegereye abaturage, twegereje abaturage serivisi z’ubuzima, ubu ntibagikora ingendo ndende bashaka ubuvuzi.”

Yakomoje ku buryo bukoreshwa mu Rwanda mu kugera ku buvuzi bwihuse, avuga ko abajyanama b’ubuzima babarirwa mu Rwanda hose barenga 58 000.

Yavuze ko abajyanama b’ubuzima ari umwihariko w’u Rwanda mu kugera ku buvuzi bwihuse kuko babasha gutabara no gutabariza abarembye bari mu kaga.

Yasobanuye ko umujyanama w’ubuzima umwe aba ashinzwe ingo ziri munsi ya 40, bigafasha mu kugera ku buvuzi bwihuse kandi bwegereye abaturage.

Dr Gashumba yavuze kandi ko mu rwego rwo kugera ku buvuzi bwihuse, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho imbangukiragutabara zifasha abarwayi barembye kugera kwa muganga.

Yavuze kandi ko hashyizweho amavuriro y’ingoboka yegerejwe abaturage, aho uyasanga mu tugari twinshi tw’igihugu, intego ihari akaba ari uko muri buri kagari hagomba kubamo ivuriro ry’ingoboka.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko n’ubwo u Rwanda rugerageza kwegereza ubuvuzi abaturage, ariko ngo haracyari imbogamizi zijyanye n’umutimanama w’abakora ubuvuzi.

Dr Gashumba yabasabye kujya bihuta mu kwakira abarwayi no kubaha serivisi nziza, bityo buri mukozi wo kwa muganga uhereye k’uri ku marembo, abaganga, abashoferi b’imbangukiragutabara bagatahiriza umugozi umwe no kwihuta mu byo bakora kugira ngo baramire umurwayi.

Indi mbogamizi yagarutsweho na Minisitiri Gashumba ngo ni umubare muke w’abaganga bize ibijyanye n’ubuvuzi bwihuse, ariko hakaba hari ikizere ko uwo mubare uzagenda wiyongera kuko biri mu byo Minisiteri y’Ubuzima ishyize imbere.

Dr Gashumba Diane, Minisitiri w’Ubuzima ari kumwe n’umuyobozi w’inama nyafurika ku buvuzi bwihuse irimo kubera mu Rwanda (Foto James)

Dr Mbanjumucyo Gabin, umwe mu baganga 6 bo mu Rwanda bize iby’ubuvuzi bwihuse, mu mbogamizi abona zikomeye ni uko abantu bize ubuvuzi bwihuse ari bake mu gihugu.

Yavuze kandi ko ibibazo by’imbangukiragutabara zitagera ahantu hose bitewe n’imiterere y’igihugu na byo biteye inkeke, hakiyongeraho kuba zikiri nkeya no kuba zishobora kugera ku murwayi bitinze bitewe n’uko umuganga atarimo kurangirwa neza aho umurwayi aherereye .

Ati “Imbogamizi dufite zikomeye ni uko abaganga bize iby’ubuvuzi bwihuse bakiri bake kuko turi 6 gusa, ariko hari n’abandi 20 barimo kwigira mu gihugu, bakazaza biyongera ku mubare usanzwe uhari, indi mbogamizi ni ijyanye n’imbangukiragutabara zitagera hose ku bw’imiterere y’igihugu.”

Avuga ko ubuvuzi bwihuse bwagize umumaro ukomeye kuko mbere ngo mu bitaro bya CHUK mu mwaka wa 2013-2015, imfu zo mu gice cyagenewe ubuvuzi bwihuse (Service d’Urgence) zavuye kuri 6.5 % mu masaha ya mbere zigera kuri 1%.

Dr Mbanjumucyo avuga ko kwakira iyi nama nk’u Rwanda byafashije kubona abafatanyabikorwa mu rwego rw’abarimu, abajyanama kuri ubu buvuzi, ibikoresho bitabaga mu mbangukiragutabara kuri ubu byabonetse, abaganga b’ababyaza na bo baje gufasha mu gutanga ubumenyi kongeraho no kuba imbangukiragutabara noneho zarabashije gushyirwamo imashini ipima ababyeyi batwite (Echographie) mu gihe mbere ntazarimo.

Inama nyafurika ku buvuzi bwihuse iteganyijwe kumara iminsi 3 ibera mu Rwanda, ikaba ihuje ibihugu 45 byo ku Isi, ikazasozwa ku wa Gatanu, tariki 9 Ugushyingo 2018.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.