Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kwimakaza  isuku

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 13-03-2018 saa 08:58:19
Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu migi ifite isuku muri Afurika

U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kwimakaza  isuku haba mu ngo, ku mihanda, mu busitani n’ahandi hahurira abantu benshi.

Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu migi ifite isuku muri Afurika

Ni intambwe  igaragarira buri wese  dore ko  n’ abasura iki  Gihugu  babihamya, bikanashimangirwa n’ibyegeranyo bitandukanye byagiye bikorwa birimo ik’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Miturire cyo muri 2016,  kigaragaza ko  Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu migi ifite isuku muri Afurika.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’isuku no gusigasira ibyagezweho,  Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho amabwiriza mashya agena imikorere ya kompanyi zitanga zerivisi z’isuku.

Aya mabwiriza yashyizweho muri 2017, nyuma y’ibiganiro byahuje RURA n’abatanga serivisi z’isuku basaba ko amafaranga yo gusaba uruhushya rwo gutanga izi serivisi yongerwa kugira ngo bice akajagari k’ababisaba batabifitiye ubushobozi.

Amabwiriza yashyizweho yahinduye byinshi mu rwego rw’isuku

Nzitonda Jacques Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura  amazi, isuku n’isukura muri RURA, yasobanuye impamvu aya mabwiriza yagiyeho n’umusaruro amaze gutanga.

Yagize ati: “Amabwiriza yo gukora isuku twayashyizeho bwa mbere muri 2011 kuko twabonaga hari ahantu henshi hakeneye gukorerwa isuku. Muri 2017  twarayavuguruye  kugira ngo dukemure   ikibazo cy’abinjiraga muri uyu murimo batabifitiye ubumenyi n’abakaga impushya zo gukora isuku, batabona  isoko bapiganiye ntibaze kuzifata kandi twafashe umwanya wo kwiga dosiye zabo.”

Ikindi cyari kigamijwe ni ugukemura ikibazo cy’abahabwaga amasoko ya Leta hatabanje kurebwa niba bujuje ibyangombwa.  Nzitonda ati : “Kera twagiraga abantu baza kuburana ibijyanye n’amasoko yatanzwe mu buryo butari bwo, ariko ubu ibyo birego ntibikigaragara cyane,  hake bisigaye ni mu nzego zimwe za Leta nko mu mavuriro, ariko iyo tubimenye turabikurikirana.”

Abatanga amasoko bagomba  kuyatanga bakurikije amategeko, bakanareba ko ugiye kurihabwa afite icyangombwa gitangwa na  RURA.

Uko ibiciro byo gusaba impushya byavuguruwe

Amafaranga yo gusaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’isuku yarazamutse ava ku bihumbi 5 agera ku bihumbi 100,  umaze kubona icyangombwa akishyura ibihumbi 500.  Iki cyangombwa kimara imyaka 5.

Ibi byakozwe kugira ngo ushaka gusaba  uruhushya age abanza abitekerezeho neza, yumve ko agiye gutangira umushinga koko, ntibibe ibyo gusaba icyangombwa atari bugikoreshe.

Ibisabwa ushaka uruhushya rwo gutanga serivisi z’ isuku

Ushaka gutanga serivisi z’isuku  agomba kuba afite kompanyi yanditse mu kigo gishinzwe Iterambere (RDB), afite umukozi umwe wize ibijyanye n’isuku warangije ikiciro cya mbere cya kaminuza (A1), n’umucungamari wize amashuri yisumbuye kugira ngo abashe gucunga neza umutungo kompanyi yinjiza no kumenya kubara amafaranga yishyurwa muri RURA angana na  0,3% y’ayo yinjije.

Amabwiriza yahinduye byinshi mu bikorwa by’isuku

Agomba kugaragaza ko afite ibikoresho byifashishwa mu gukora isuku n’ibyo abakozi bambara kugira ngo imyanda itabangiza ku mubiri; inkweto, isarubeti, uturindantoki n’uturinda amazuru. Ku bakora isuku mu muhanda hiyongeraho agakote kabugenewe gatuma  abatwaye ibinyabiziga bamubona ntibamugonge.

Impushya zitangwa ku bashaka gukora ibikorwa by’isuku n’abashaka gutwara imyanda ziba zitandukanye; abantu ntibakwiye  kubyitiranya.  Abakora isuku bashyira imyanda hamwe,  hanyuma abashinzwe gutwara  imyanda bakaza kuyihakura bayijyana mu bimoteri. Ukora isuku iyo ashaka no gutwara imyanda agomba kubisabira uburenganzira.

Ibihano bihabwa utubahiriza ibisabwa

RURA iributsa kompanyi zikora isuku ko hari ibihano biteganyijwe ku batubahiriza amabwiriza. Mu mabwiriza mashya amande  acibwa utujuje ibisabwa yarongerewe,  nk’iyo umukozi akora atambaye inkweto zabugenewe kompanyi icibwa amafaranga ibihumbi 10, utambaye agakoti kabugenewe  ni  amande y’ibihumbi 20.

Abakozi bamaze kumenya akamaro ko kwambara imyambaro yabugenewe

Ndayishimye Jean Baptiste umukozi wa  kompanyi ikora isuku “New Generation Cleaners & Supplies CO Ltd”,  avuga ko kuba hari ibikoresho byagenwe ukora isuku agomba kuba afite byabafashije cyane.

Kuvangura imyanda byorohereza abayijyana ku bimoteri byagenwe cyangwa aho itwikirwa

Ati: “Nigeze gukorera kwa muganga, mbere wasangaga duhorana impungenge  zo gukomeretswa n’ibikoresho byaho cyangwa kuhandurira  indwara, ariko ubu abahakora bafite ibikoresho byabugenewe […],  ubu abakora isuku dufite ibikoresho bya ngombwa bitewe n’aho dukora,  twambara impuzankano, natwe ubwacu isuku iba itugaragaraho.”

Ku mavuriro imyanda yanduza ikanakomeretsa ishyirwa ukwayo n’itanduza igashyirwa ukwayo kandi bikandikwaho

Mary Prosper ushinzwe isuku mu Bitaro bya CHUK,  avuga  ko bakurikiza amabwiriza arebana n’ isuku mu mavuriro; abakozi bagakora bambaye imyambaro yabugenewe mu kwirinda kwandura indwara izo ari zo zose zaturuka aho bakorera imirimo.

Ati: “Kera abakozi ntibagiraga ibikoresho byabugenewe, nta nubwo bari basobanukiwe akamaro kabyo, ariko ubu bamaze gusobanukirwa impamvu yo kubikoresha,  twateye intambwe igaragara mu rwego rw’isuku.”

Abakora isuku bagomba kwambara imyambaro ibarinda ibyabangiza ku mubiri

RURA irakangurira abashinzwe gukora isuku hirya no hino mu nzego zinyuranye kubahiriza ibikubiye mu mabwiriza,  bagakora kinyamwuga nk’abantu bashaka kunguka bityo na serivisi batanga zikarushaho kunoga. Inzego zose zirasabwa gufatanya  mu kwimakaza isuku.

 

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.