Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

U Rwanda rwatangiye inzira yo gushaka umutoza mushya w’Amavubi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Mar 21, 2018

Nyuma y’amezi abiri ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” idafite umutoza mukuru, Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” iravuga ko yatangiye inzira yo gushaka umutoza wasimbura Antoine Hey.

Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC aratangaza ko batangiye inzira yo gushaka umutoza mukuru w’Amavubi

Tariki 25 Mutarama 2018, Antoine Hey, umudage watozaga Amavubi yasheshe amasezerano yari afitanye n’u Rwanda amaze kunanirwa kugera mu matsinda ya CHAN 2018. Icyo gihe, abinyujije ku butumwa yanditse ku rubuga rwa “Twitter” Antoine Hey yashimiye abo bakoranye, anavuga ko ashobora guhabwa amasezerano mashya mu gihe komite nyobozi nshya ya FERWAFA izatorwa izabona abikwiriye.

Mu gihe Amavubi afite imikino yo gushaka itike ya CAN 2019 muri Nzeri 2018, umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC,   Bugingo Emmanuel yemeje ko batangiye  gutegura inyandiko igaragaza iby’ umutoza w’Amavubi azaba yujuje.

Yagize ati “Mbere ni abatoza bibwirizaga bakazana CV n’amabaruwa, bavuga ngo turashaka gutoza ugasanga abaje si bo twari dukeneye. Ubu twe turimo gukora inyandiko igaragaza ishusho y’umutoza dushaka tuzabone gutanga itangazo, kugira ngo abakandida bujuje ibisabwa bazaze tubajonjora ibyo twasabye. Iyo ni yo nzira turimo kandi sinzi ngo izarangira ryari gusa yaratangiye”.

Uyu muyobozi wa Siporo we yemeje ko bamaze gutandukana burundu kandi mu mahoro na Antoine Hey. Ati Antoine Hey ntacyo tumugomba cyane ko mu masezerano yose uruhande rumwe ruba rushobora kuyasesa ku mpamvu bwite. Ngira ngo nawe yari yabonye akazi ahandi kandi mu kazi  iyo umuntu abonye akazi ashobora kugenda. Ikiza ni uko amasezerano yarangiye neza tukaba ntacyo tumugomba cyangwa  ngo nawe atugombe”.

U Rwanda rukeneye umutoza wo kurufasha mu mikino yo gushaka itike ya CAN  2019 aho ruzakira Cote d’Ivoire   tariki  07 Nzeri 2018, rwerekeze muri Guinea tariki  10 Ukwakira 2018, tariki 13 Ukwakira 2018, u Rwanda narwo rwakire Guinea   hakurikireho  Central Africa  tariki  16 Ugushyingo 2018  rusoreze kuri Cote d’Ivoire  tariki  22 Werurwe 2019.