Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

U Rwanda rwatangije Pasiporo nshya y’ikoranabuhanga

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 30, 2019

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri serivise ishinzwe abinjira n’abasohoka, yamuritse inatangiza ku mugaragaro itangwa n’ikoreshwa rya Pasiporo nshya  nyarwanda (Urwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga) ikoranye ubuhanga yiswe  “Rwanda East african E passport”  ifite ibara ry’ubururu bwerurutse izajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga 75, 000  iy’abakuru, n’aho iy’abana ni amafaranga 25,000.

Lt. Col. Gatarayiha Regis uyobora Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka wayoboye igikorwa cyo kumurika Pasporo nshya ejo hashize tariki 28 Kamena 2019, yabwiye itangazamakuru ko uru rwandiko rw’inzira rushya rwerekana ibimenyetso by’umutekano, ndetse n’umuco nyarwanda bituma ari urwandiko rwizerwa mu rwego mpuzamahanga.

Ati: “Inzandiko z’inzira zari zisanzwe z’abajya mu mahanga kuzitanga  byahagaritswe,   guhera ejo hashize,  haratangwa Pasiporo nshya ikoranye ubuhanga  ndetse ziriho ibimenyetso by’umutekano n’umuco wacu bituma yizerwa mu rwego mpuzamahanga. Uru rwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga rushya nta we ushobora kurwigana, cyane ko dukurikije amakuru twahabwaga na zimwe muri z’Ambasade zo hanze batubwiraga ko pasiporo icyuye igihe hari abageragezaga kuzihimba, aho wasangaga hari irimo umwirondoro wa nyirayo, ariko ifoto itari iye.”

Pasiporo ihuriweho n’ibihugu by’akarere

Asobanura impamvu yiswe pasiporo nyarwanda y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba,  umuyobozi wa serivise ishinzwe abinjira n’abasohoka, avuga ko itangwa ryayo u Rwanda ruyihuriyeho n’ibindi bihugu by’akarere, gusa ngo buriya igihugu kigenda kigira umwihariko wacyo ujyanye n’ibipimo bagenderaho, ndetse n’ibiranga buri gihugu.

Ku birebana n’ibyiciro, ndetse n’ikiguzi cyayo, iy’abana izaba ifite amapaji 34 ifite ibara ry’ubururu bwerurutse izajya iboneka ku kiguzi cy’amafaranga  25.000 imare imyaka 2, mu gihe iy’abantu bakuru y’amapaji 50 iri ku kiguzi cy’amafaranga 75000 ikamara imyaka itanu.

Abashoramari bahawe umwihariko

Kuri pasiporo nshya igenewe abantu bakuru, Lt. Col. Gatarayiha Regis, avuga ko hari umwihariko wa pasiporo nshya y’amapaji 66  abashoramari, cyangwa abacuruzi bakora ingendo mpuzamahanga cyane bashobora gukoresha, iyo ikazajya iboneka ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iy’abadipolomate  abanyacyubahiro nkuko biteganywa n’iteka rya Minisiteri ryerekeye abinjira n’abasohoka, izajya igura Frw 50, 000 imare imyaka 5, mu gihe iy’abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi ari icyatsi  ifite paje 50  imare imyaka 5, ku kiguzi cy’amafaranga 15000.

Asobanura ku bisabwa k’ukeneye pasiporo nshya, yavuze ko ari ibisanzwe birimo indangamuntu, amafoto ndetse n’ibikumwe byose bitangirwa hamwe, usaba yabishyikiriza umukozi w’irembo n’amafaranga asabwa, ikaboneka bitarenze iminsi ine.

Ku ikubitiro,  ubusabe bwakiriwe na servise y’abinjira n’abasohoka basaba inzandiko nshya z’abajya mu mahanga, ni 12,  ubusanzwe  hakirwaga  ubusabe bw’abantu bari hagati ya 150 na 200  ku munsi.

Lt. Col. Gatarayiha Regis Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu wayoboye igikorwa cyo kumurika Pasporo