19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwatangije uburyo burinda abashoramari kugongwa n’imisoro

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 25-09-2020 saa 14:50:51
Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda ikomeje guharanira kongera amanota mu bijyanye no korohereza abashoramari binyuze mu kubafasha kubona serivisi sihuse kandi zinoze. Mu gihe raporo ya “Doing Business” ishyira u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika no ku wa 38 ku Isi yose, intego ni ugukora ibirenze.

Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije ikoranabuhanga rishya (Investors Help Desk ) rije gukemura ibibazo by’abashoramari mu bijyanye n’imisoro.

Iryo koranabuhanga ryahujwe n’urubuga rwa RRA rifite amakuru yose umushoramari yakenera ku Rwanda mu rwego rw’ishoramari, by’umwihariko ku bigendanye n’imisoro ndetse n’amategeko ayigenga mu Rwanda.

Rinafite amakuru y’abantu bahora biteguye gusubiza ibibazo byose bijyanye n’imisoro, E-mail yoherezwaho ubutumwa mu gihe hari ibyo umushoramari adahise asobanukirwa ndetse na nomero za terefoni yakwifashisha bakamwakira.

Ibyo ngo bizafasha abashoramari bari mu mahanga n’abakorera mu Rwanda kubona amakuru bakeneye ku ishoramari,  bitabaye ngombwa ko bajya gusobanuza ibijyanye n’imisoro ku kicaro gikuru cya RRA.

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, yatangaje ko iyo ari intambwe nshya itewe mu gufasha abashoramari kurushaho kunogerwa no gushora imari yabo mu gihugu basobanukiwe byinshi ku musoro baba bagomba gutanga mu nzira zemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Turifuza ko umushoramari aho aherereye hose yabona amakuru yifuza yose akoresheje ikoranabuhanga, kandi akayabona ku gihe. Iyo abashoramari baje gushora imari, hari ibyo basabwa, ku bijyanye no gusora. Niba umushoramari afite abakozi agomba kumenya ko abatangira imisoro, niba arengeje igishoro cya miriyoni zirenga 20 agomba kumenya ko atanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’ibindi. Abenshi bagwaga mu bihano kubera ko badafite ibisobanuro bihagije.”

Yakomeje avuga ko serivisi zihabwa abashoramari ari ingenzi, by’umwihariko kuri RRA zikaba imwe mu ndagagaciro zigomba kuranga buri wese ukora mu rwego rw’imisoro.

Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RDB, yavuze ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2919, Ikigo  RDB cyahuye n’ibibazo bisaga 600 by’abashoramari aho 20% muri byo byarebanaga n’imisoro.

Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RDB

Yagize ati: “Mu bibazo by’abashoramari byakirwa muri RDB, 20% ni ibirebana n’Imisoro. Turahamya rwose ko iyi ‘Investors Help Desk’ izatuma turushaho guha serivisi nziza abashoromari.”

Niyonkuru yashimiye RRA kuri iryo koranabuhanga kuko ari indi ntambwe iganisha u Rwanda mu kerekezo 2050, aho rwihaye intego yo kuba  mu bihugu bifite ubukungu buciriritse (middle income country).

RRA ikomeje guhanga udushya mu ikoranabuhanga

Ruganintwali yatangaje ko RRA ikomeje gushyira imbaraga mu kuvugurura ikoranabuhanga hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi, haba ku basora bari mu Rwanda ndetse n’abafite ibikorwa bakorera mu Rwanda bari mu mahanga.

Yagarutse ku buryo guhera mu mwaka wa 2001, icyo kigo cyashoye mu ikoranabuhanga amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 18, ndetse rikaba ryaratanze umusaruro mwiza kugeza ubu.

Ati: “Iyo urebye aho twavuye guhera mu 2001, byose tubikesha ikoranabuhanga rikomeza korohereza abasora kubona serivisi no gutanga imisoro bitabagoye. Hari n’amavugururwa akomeje gukorwa kugira ngo serivisi zirusheho kunozwa.”

Komiseri Wungirije ushinzwe abasora Uwitonze Jean Paulin, yongeyeho ko uko ibihe bihita ibindi bigataha ari na ko ikoranabuhanga rikomeza kuvugururwa. Yagize ati: “Ikoranabuhanga ryatuzaniye ibisubizo byinshi. Mu bisubizo 99%, ryazanye n’ikibazo kimwe…”

Yavuze ko nubwo hakiri imbogamizi bakomeza guhura na zo, ingamba zo kurushaho kunoza ikoranabuhanga  zitajya zihagarara, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi.

Yatanze urugero rw’amavugurura arimbanyije mu ikoranabuhanga rya EBM II  kugira ngo ikomeze kugirira akamaro karuseho abayikoresha; ikiciro gishya EBM II.1  kizatangira gukoreshwa muri Mutarama 2021 .

Irindi koranabuhanga ririmo gukorwaho ni iryorohereza abasora kugendana amakuru y’imisoro kuri terefoni, iryo kugenzura amavuta akoreshwa mu binyabiziga n’irindi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.