Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

U Rwanda rwatangije ikigega kizihutisha ubukungu bushingiye ku bumenyi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 14, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yafunguye ku mugaragaro ikigega k’Igihugu kizatera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga hagamijwe gufasha igihugu kwihutisha gahunda yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, 2017-2024.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, uwa kabiri iburyo na Minisitiri w’Uburezi ibumoso, bafungura ku mugaragaro ikigo kizatera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga, ku ruhande ni Prof Manasse Mbonye (Foto James R)

Iki kigega “National Reasearch and Innovation Fund: NRIF” yagitangije ejo hashize i Kigali, tariki ya 13 Kamena 2018, mu nama nkuru yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga, hareberwa hamwe uko ibigo by’ubushakashatsi n’inganda byarushaho gutera imbere mu gushaka ibisubizo mu nzira y’iterambere ry’igihugu.

Dr. Ngirente yavuze ko icyo kigega kije mu gihe u Rwanda ruri kugana mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi na Guverinoma yiyemeje gushyigikira imishinga y’ubushakashatsi.

Ati “Ukuri ni uguteza imbere ibikenewe no kureba amahirwe ahari mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhangana ku isoko. Nk’uko mubizi, mu buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira ubushakashatsi, ikoranabuhanga, hitawe ku guhuza urubyiruko rwacu ruhanga udushya n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo”.

Yakomeje avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga gutangirana n’ingengo y’imari y’igihugu, Guverinoma yashyize muri iki kigega amafaranga y’intangiriro kandi buri mwaka yiyemeje kongera amafaranga azajya muri icyo kigega.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, yabwiye itangazamakuru ko atari amikoro make gusa y’abashakashatsi yatumaga ibyo bakora bidatera imbere, ahubwo hari n’imikoranire y’inzego zitandukanye z’u Rwanda kugira ngo bamenye ibikenewe by’ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Iki ni ikigega kije kugira ngo kidufashe mu bikorwa bitandukanye birimo no gufatanya n’abanyamahanga kugira ngo bafashe ubushakashatsi butere imbere ariko bishingiye ku bintu by’ingenzi bituma ubukungu bw’u Rwanda butera imbere”.

Nubwo hatatangajwe amafaranga n’imishinga bimaze kugera muri icyo kigega, Dr. Mutimura yavuze ko hashyizwemo amafaranga menshi ahagije ku buryo abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi bagomba kumenya ko igihugu kibashyigikiye mu mishinga iteza imbere igihugu.

Bamwe mu bifuza gufashwa n’iki kigega, cyane nk’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, babwiye Imvaho Nshya ko hari imishinga myinshi baba bafite ariko kuyigeza ku Banyarwanda benshi bikomeza kuba ingume kuko amikoro ari make.

Karangwa Prosper washinze ikigo “Sugira Tech”, yavuze ko afite umushinga ukwiye guterwa inkunga, wo gufasha abayobozi mu nzego z’ibanze kugeza ku mudugudu, kumenya no gukurikirana ingo umuntu ayobora uko zishyura amafaranga y’umutekano n’isuku mu rwego rwo gufasha abaturage gukemura serivisi batiriwe bishyura amafaranga mu ntoki bagakoresha telefoni zabo, umukuru w’umudugudu akabona uko imisanzu yishyurwa.