Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwashyikirijwe abarwanyi 11 ba FLN bafatiwe mu Burundi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-10-2021 saa 14:24:53

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 19 Nzeri 2021, Leta y’u Burundi yashyikiije u Rwanda 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, baherutse gutabwa muri yombi ku butaka bw’icyo gihugu. Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa kije gikurikira ibindi byabanje mu minsi ishize, aho ibihugu byombi guhera muri Nyakanga uyu mwaka byatangiye guhanahana abanyabyaha bafatiwe ku mpande zombi mu rwego rwo kuzahura umubano umaze imyaka itandatu utifashe neza.

Leta y’u Burundi yari ihagarariwe n’Umuyobozi ukuriye Iperereza rya Gisirikare Col Ernest Musaba, mu gihe u Rwanda rwari ruhagararuwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Ni umuhango wanitabiriwe n’uhagarariye Ihuriro Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, bose bashimye iki ari ikimenyetso cyiza cyo kongera kubaka umubano utajegajega hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi wungirije w’itsinda rishinzwe ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, Col Khalid M. Ahmed yavuze ko kuba u Burundi bwashyikirije u Rwanda aari ikimenyetso ntakuka cy’uko ubushuti bw’ibihugu byombi bukomeje gusigasirwa, bikaba bigarura amahoro n’icyizere mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Yafize ati: “Mfite icyizere ko iki gikorwa kizagira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi bibarizwa muri ICGLR kandi ni ikimenyetso ntakuka cy’uko ubucuti n’ubutwererane byongeye kubagarirwa.”

Muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda ni rwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya u Burundi, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe umwaka ushize.

U Burundi na bwo muri Kanama, bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Muri uko kwezi kandi, u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bacyekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura,

Guhera mu 2018 umutwe wa FLN watangiye kugaba ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda winjiriye ku butaka bw’u Burundi, ibintu u Rwanda rwakunze kwamagana rwivuye inyuma.

Abayobozi bo mu Rwanda no mu Burundi barashimira ubufatanye bukomeje kugaragara mu guhererekanya abakekwaho guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi, ikaba ari intambwe ikomeye mu kuzahura umubano n’ubutwererane.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.