U Rwanda rwashimye ‘Rhenanie Palatinat’ ku guhana ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 10-04-2019 saa 08:51:33
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Makuza Bernard asuhuzanya na Hering Hendrik, Perezida w'Inteko ya Rhenanie Palatinat, na RogerLewentz, Minisitiri w'Ubutegetsi na siporo (hirya ibumoso) (Foto Gisubizo)

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, avuga ko u Rwanda rushimira Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage kuba yarashyizeho itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, iterabwoba n’ubuhezanguni.

Ibi yabitangaje mu gihe yakiraga intumwa za Rhenanie Palatinat ziri mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Turashimira Rhenanie Palatinat kuba imaze gushyiraho itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, iterabwoba n’ubuhezanguni, bizafasha guhana abari muri icyo gihugu bagifite ibitekerezo byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikintu gikomeye cyane kuko hari ibihugu bitaragira ayo mategeko.”

Makuza kandi yashimiye Leta y’u Budage n’Intara ya Rhenanie Palatinat kuba ari bo bihutiye gufungura ku ikubitiro ibiro byabo n’Ambasade hano mu Rwanda nyuma y’uko Jenoside yari imaze guhagarikwa, ni mu gihe hari hakiri ibihugu hirya no hino bikizarira.

Yanabashimiye kandi umubano mwiza ukomeye hagati y’u Rwanda n’u Budage, no kuba baraje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Makuza yasabye abayobozi b’Intara ya Rhenanie Palatinat ko umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi wakomeza kandi ugakomera, hanarebwa n’ibindi byakorwa nk’uko byatangijwe na Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ati “Hari amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane yasinywe mu kwezi kwa kabiri ashingiye kuri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma y’u Rwanda, bityo nk’Inteko zishinga amategeko icyo twemeranywa ni uko twashyigikira ibyo bikorwa kubera ko bifite inyungu ku bagenerwabikorwa b’ibihugu byombi nk’abaturage duhagarariye.”

Bernard Makuza, Perezida wa Sena asobanura iby’uruzinduko rwa Perezida w’Inteko ya Rhenanie Palatinat muri Sena y’u Rwanda (Foto Gisubizo)

Avuga ko ikindi baganiriye ari ibijyanye no gufatanya n’Inteko zombi mu rwego rwo guhugura abakozi no gusangira amakuru ajyanye n’u Rwanda n’u Budage.

Ku bijyanye n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu bihugu by’i Burayi, Perezida wa Sena y’u Rwanda yavuze ko na byo byaganiriweho, aho u Budage na Rhenanie Palatinat bazakoresha umubano bafitanye n’ibindi bihugu, cyane ko u Budage na bwo bwamagana abahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ngo bazumvisha ibindi bihugu ko abakidengembya bakwiye gukurikiranwa.

Hering Hendrik, ni perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Rhenanie Palatinat, yishimiye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo Abanyarwanda bateye intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abiciwe n’ababiciye, yemeza ko ari intambwe nziza iganisha abaturage ku mibanire myiza n’iterambere rituruka kuri iyo mibanire.

Yagize ati “Biratangaje kubona intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka, byose biraturuka ku bumwe n’ubwiyunge abaturage barwo bagezeho, kuba abaciwe barateye intambwe mu kubabarira ababiciye, ni imwe mu mpamvu z’iterambere rigaragara mu Rwanda.”

Roger Lewentz ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Siporo w’Intara ya Rhenanie Palatinat, yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’iyi Ntara, avuga ko imaze imyaka igera kuri 37, abaturage b’ibihugu byombi babanye neza kandi bafatanya muri byinshi.

Yishimira ko uwo mubano ukomeje ndetse wagutse binyuze mu masezerano mashya aherutse gusinywa hagati ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Rwanda n’iya Rhenanie Palatinat.

Perezida w’Inteko ya Rhenanie Palatinat yashyikirije mugenzi we impano yagenewe n’abaturage b’iyi Ntara nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’imibanire myiza y’Inteko zombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard asuhuzanya na Hering Hendrik, Perezida w’Inteko ya Rhenanie Palatinat, na RogerLewentz, Minisitiri w’Ubutegetsi na siporo (hirya ibumoso) (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.