Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwashimiye Umujyi wa Paris washyizeho aho kwibukira

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-06-2019 saa 16:35:45
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille ashyikiriza impano Umuyobozi w'Umujyi wa Paris Anna Hidalgo

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yashimye umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo wafashe ikemezo cyo gushyiraho ahantu ho kwibukira Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari igikorwa kizajya kiba ngarukamwaka.

Iby’ishyirwaho ry’aho hantu ho kwibukira, Mukabalisa yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo kwakira no kugirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asinya n’amasezerano y’ubufatanye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal.

Avugana n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, avuga ko yashimye ibiganiro yagiranye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, ahanini bibaye muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mukabalisa abajijwe ku mikoranire isanzwe hagati y’Inteko y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda, avuga ko hari itsinda ry’ubucuti ryashyizweho mu guteza imbere imikoranire hagati y’inteko zombi.

Ubwo we hamwe n’itsinda ayoboye basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Hidalgo yashimye imirimo ikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahanini igamije kubungabunga amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kugaragaza amateka n’ukuri kwayo ni bwo buryo nyabwo bwo kwishakamo imbaraga zo kwiyubaka no kudacika intege nk’uko bigaragara ku Rwanda.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille ashyikiriza impano Umuyobozi w’Umujyi wa Paris Anna Hidalgo

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu gikorwa cyo gusura urwibutso yari aherekejwe umuyobozi w’Urwibutso rwa De La Shoah ruherereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Bwana Jacques Fredj ubusanzwe ukurikirana ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi, wavuze ko bagiranye amasezerano na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), kandi ko ari ingenzi, kuko bizakuraho icyakongera kuganisha Abanyarwanda muri Jenoside. Bari kumwe kandi n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda barimo Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG ndetse na Rwakazina Marie Chantal uyobora Umujyi wa Kigali.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.