Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

U Rwanda rwashimiwe uko rutegura neza rukanashyira mu bikorwa igenamigambi

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Feb 16, 2018

Abafatanyabikorwa mu iterambere barishimira uko u Rwanda rutegura neza igenamigambi rukanarishyira mu bikorwa mu mishinga y’iterambere iba yateguwe, ibi ngo bikaba bibatera imbaraga zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere rigamije guhindura imibereho y’abaturage.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu

Ubu butumwa abafatanyabikorwa babugarutseho mu gutangiza ku mugaragaro umwiherero wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu, wabereye mu karere ka Rubavu  ku wa 15 Gashyantare 2018.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver, ubwo yatangizaga uyu mwiherero w’iminsi ibiri, yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu, avuga ko inkunga yabo yaba iy’ibitekerezo ndetse n’ubushobozi batanga, igira uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Yakomeje agira ati “Kuri ubu turi muri cya gihe cyo kurangiza igenamigambi ryacu, turangiza igenamigambi ryacu, dutegura umwaka utaha n’ibyo tuzakoresha. Uyu mwaka waje ari umwihariko kuko twateguraga ingamba ziri mu ntego igihugu kigomba kuba cyagezeho muri 2050, ariko kuri ubu turabihuza na gahunda Guverinoma yatangiye ijyanye na gahunda y’imyaka 7.

Ni umwihariko kuri uyu mwaka, hari ibyo twarimo dukoraho kuri ubu muri uyu mwiherero tugiye mu bikorwa nyakuri tureba ibikorwa bijyanye n’ingamba zacu tugomba kuba twagezeho mu myaka 7 iri imbere.”

Yakomeje agira ati “Bimwe mu byo turebaho harimo inzego zose zaba ubukungu, imibereho myiza, ubuzima, iyo tureba ibyo tuzakora tugomba kurebera hamwe tukaganira n’abafatanyabikorwa bakaduha ibitekerezo uko babibona, tunaganira n’uburyo bw’amafaranga buzakenerwa n’aho azava ni nayo mpamvu tunakorana n’abikorera ndetse n’aba baturutse mu bihugu bitandukanye ngo turebe ko hari ibyo twabigiraho, iyo ibitekerezo bivuye ahantu henshi hatandukanye mu bunararibonye butandukanye biradufasha cyane.”

Yasser El-Gammal, umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, avuga ko uburyo u Rwanda ruba rwateguye neza  igenamigambi biborohereza kubyumva, no kugira uruhare ngo ibyateguwe bishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Iyo urebye uburyo ibintu biba biteguye, babisobanura ukabyumva biba biteguye neza, ni gahunda natwe dushoramo imbaraga zaba iz’ibitekerezo n’ubushobozi, ariko twishimira uburyo inkunga dutanze zigera k’uwo zagenewe wamusura ugasanga byaramuzamuye.”

Abafatanyabikorwa bose bitabiriye uyu mwiherero w’iminsi ibiri, bahamya ko bazawungukiramo byinshi, mu kurushaho kunoza imikoranire hagamijwe kurushaho kwihutisha iterambere rigamije guhindura imibereho y’abanyarwanda.