Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

U Rwanda rwasabye ITU kohereza mu isanzure ibyogajuru 327,320

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 20-10-2021 saa 12:57:47

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Isanzure (RSA/Rwanda Space Agency) bwemeje uko bwasabye mu Kigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) kohereza mu isanzure ibyogajuru 327,320 bikubiye mu matsinda abiri ari yo CINNAMON-217 na CINNAMON 937.

Ni nyuma y’aho ubuyobozi bwa ITU bwemeje ko bwakiriye ubusabe ndetse ko bugiye gukomeza kubukurikirana bugaca mu nzira ubusabe bwose busanzwe bunyuramo.

Ubusabe bw’u Rwanda bukubiyemo gufata umwanya w’ayo matsinda abiri (Cinnamon 217 and 937) azaba agizwe n’ibyogajuru 327,320 bizoherezwa mu bikonoshwa (shells) 27 aho buri kimwe kizajya kibarizwamo ibyogajuru 12,960.

Ibyogajuru ubusanzwe bihabwa umwanya bitemberamo ubarizwa hagati ya kilometero 550 na 643 mu kirere.

Umuyobozi wa RSA Francis Ngabo, yavuze ko intambwe nshya yatewe igamije gushyira u Rwanda ku mwanya w’imbere mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu isanzure no kuba icyicaro cy’ikoranabuhanga ryo mu isanzure muri Afurika.

Yagize ati: “Gutanga ubusabye muri ITU ni ingenzi mu kwandikisha imiyoboro n’imyanya y’ibyogajuru mu kirere, kandi bitanga amahirwe yo gutegura iyoherezwa mu kirere ry’ibyogajuru ryizewe. Iyi ntambwe ijyanye na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira isanzure imbere mu rugendo rw’iterambere.”

Yakomeje agira ati: “Mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryabyaza umusaruro ibyo byogajuru, u Rwanda rurateganya gutegura imishinga izatanga serivisi zitandukanye ndetse rufungure amarembo nk’icyicaro cy’uruganda rw’ikoranabuhanga mu isanzure.”

U Rwanda rufite icyogajuru kimwe RWASAT-1 kingana na cm 10 x 10, kikaba gipima ikilo 1.2 gikomeje gufasha Leta y’u Rwanda gucunga umutungo w’amazi, guhangana n’ibiza, iterambere ry’ubuhinzi ndetse n’amakuru ajyanye n’ubumenyi bw’ikirere.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo itsinda ry’abenjenyeri b’Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya Tokyo mu Buyapani bafatanyije na bagenzi babo b’Abayapani mu kohereza mu isanzure icyogajuru gito RWASAT-1.

Guverinoma y’u Rwanda yashoyemo ibihumbi 250 by’Amadolari y’Amerika (akabakaba miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda), naho u Buyapani bushyiramo ibihumbi 675 by’amadolari( asaga miliyoni 670 z’amafaranga y’u Rwanda).

Urwego rw’ubukungu bushingiye ku isanzure bufite agaciro ka miliyari zisaga 400 z’amadolari y’Amerika ku Isi, aho ibyogajuru bigize 74% bifatwa nk’ingenzi cyane mu kubyaza umusaruro urwo rwego.

U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza byorohereza abifuza gushora imari muri uru rwego banoza ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’uburezi,bikajyana no kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’ibibera mu isanzure.

Ubuyobozi bwa RSA bushimangira ko isanzure rihishiye byinshi u Rwanda n’Abanyarwanda kuko rifite amahirwe menshi atari yarigeze abyazwa umusaruro.

Mu gihe iterambere ry’urwego rw’isanzure rukiri ku rwego rwo hasi, gutanga ubusabe muri ITU bifatwa nk’intambwe ikomeye yo gusingira icyerekezo cy’Igihugu.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.