Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwasabye ibihugu gukumira abahakana Jenoside zemejwe

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 13-10-2021 saa 18:17:15

Leta y’u Rwanda yongeye guhamagarira Umuryango Mpuzamahanga gutora umwanzuro usaba za Leta zo ku Isi gukumira ku butaka bwabyo ihakana rya Jenoside zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’imwe mu ntambwe zikomeye zo guha icyubahiro abishwe no kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène muri Suwede aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga y’i Malmö (Remember-ReAct) yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi.

Yagize ati: “U Rwanda rurasaba icyemezo gisaba ibihugu kubuza ku butaka bwabyo guhakana Jenoside iyo ari yo yose yemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga nk’intambwe ikomeye yo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe ndetse rikaba n’isomo ku kiremwamuntu mu bihe bizaza, no guharanira ko bitazongera ukundi.”

Ku Isi hari ubwicanyi butabarika bwakozwe mu binyejana bitandukanye, ariko hari ubwiswe Jenoside ndetse buza no kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye bitewe n’uburyo bwakozwe, umugambi wabwo ndetse n’ingaruka bwagize ku muryango mugari muri rusange.

Muri Jenoside zemejwe harimo iyakozwe n’Abadage bayikorera Abayahudi mu myaka ya 1940. Iyo Jenoside yahitanye Abayahudi bagera kuri miliyoni esheshatu bangana na 2/3 by’Abayahudi babaga i Burayi icyo gihe ndetse na 40% by’ababarurwaga ku Isi yose.

Hari kandi Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa. Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi zifite byinshi zihuriyeho kuko zombi ziri mu byaha bikomeye kurusha ibindi byakozwe mu kinyejana cya 20.

Indi Jenoside yakorewe Abanyarumeniya mu mwaka wa 1915 n’uwa 1916 aho babaga mu Bwami bwa Ottoman, muri Turikiya y’ubu, bishwe abandi bicishwa inzara mu gihe abarokotse bameneshejwe mu byabo.

Dr. Bizimana yahagarariye Kagame mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi

Minisitiri Dr. Bizimana ashimangira ko u Rwanda rwashyize mu mategeko ahana icyaha cyo guhakana, gupfobya no gushaka kweza Jenoside yakorewe Abayahudi, iyakorewe Abatutsi n’izindi Jenoside zagaragajwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zikemezwa na Loni.

Yakomeje agira ati: “Urukiko rw’i Nuremberg n’Urukiko Npuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR-IRMCT) zaburanishije zinakatira abahamwe n’ibyaha bya Jenoside. Ariko nanone haracyakenewe imbaraga mu kurandura abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi zemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga.”

Yavuze ko mu kubika amateka ya Jenoside zose ari ingenzi guhuza imbaraga mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside iyo ari yo yose.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo u Rwanda rwinjije mu itegeko rihana ingengabitekerezo, ingingo ihana ihakana Jenoside iyo ari yo yose yemejwe ku rwego mpuzamahanga, harimo n’iyakorewe Abayahudi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.