Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

U Rwanda rwararitse Isi kuza mu nama mpuzamahanga ya CHOGM 2020

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 10-11-2019 saa 16:22:11
Mu birori bya Lord Mayor's show u Rwanda rwaboneyeho kugaragaza ibyiza byarwo mu bukerarugendo no kugenda na RwandAir

U Rwanda rwahamagariye Isi kuza mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza CHOGM, izabera mu Rwanda umwaka utaha muri Kamena.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa London mu Bwongereza, aho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwitabiriye ibirori by’Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa London, byitwa “Lord Mayor’s Show”, bimaze imyaka 804 bibaye ubukombe bwo guhuza abarenga 6.000 buri mwaka muri uwo mugi.

Kuri iyo nshuro, tariki ya 9 Ugushyingo 2019, byari akarusho bagenda bafite ibyapa bihamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda, amatsinda y’ababyina, ishusho nini igaragaza indege ya sosiyete ya RwandAir n’ibindi.

Ibirori byitabiriwe n’u Rwanda byahamagariraga ababyitabiriye kuzitabira inama ya CHOGM izabera i Kigali mu Rwanda umwaka utaha izitabirwa n’abaturutse mu bihugu 52 byo ku Isi bigize umuryango wa Common Wealth.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi yavuze ko bishimira ko ari inshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye umutambagiro wa Lord Mayor Show.

Ati “Twishimiye kugira uruhare muri ibi birori tubasangiza umuco wacu ukomeye kandi tubararikira kuzaza mu Nama y’Ubukungu mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘common wealth’ izabera i Kigali.

Kwitabira ibi birori k’u Rwanda, bigaragaza umubano wihariye dufitanye n’Umujyi wa London n’ubushake bwo kuba mu Muryango Commonwealth. Nk’uko tugenda dusatira inama ya CHOGM 2020 tuzakomeza Susan Giza isi amateka y’u Rwanda ibyahindutse n’uko twiteguye kugera ku nama.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kariza Belise, yavuze ko muri iyo nama u Rwanda rwiteguye kwakira abagera ku 5000 baturutse hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Iyi nama izaba imwe mu zabayeho zikomeye mu mateka y’u Rwanda kandi twishimiye gusangiza Isi ubukerarugendo bwihariye bw’u Rwanda ku Isi bashobora kugeraho basuye ingagi zo mu birunga, batambagira ishyamba rya Nyungwe rifite amateka banarebe inka nziza zifite amahembe maremare z’i Bwami, bagere mu murwa wa Kigali banasure Pariki y’inyamanswa eshanu zikomeye.

Muri ibyo birori, igishushanyo k’indege ya RwandAir cyazengurutswaga mu kirere mu mihanda bacagamo, nk’uko indege ya RwandAir isanzwe iva London ikagera Kigali gatatu mu cyumweru kandi izanakoreshwa mu gukura abashyitsi London bagera Kigali mu nama ya CHOGM 2020.

Abitabiriye ibyo birori bya London bari bambaye imyenda isa n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu kwerekana ubufatanye bw’iyo kipe n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo “Visit Rwanda”.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.