Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

U Rwanda rwakwigira kunoza serivisi kuri Qatar – Dr. Bihira

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 24-04-2019 saa 17:40:56
Perezida Kagame n'Umuyobozi Mukuru (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani , muri Pariki y'Akagera, kuwa 22 Mata 2019.

Umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr. Bihira Canisius, avuga ko nyuma y’amasezerano ashingiye ku muco, siporo, ubukerarugendo n’ubucuruzi ndetse n’iby’ingendo zo mu kirere u Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya Qatar ku itariki 21 Mata 2019, kimwe mu byo u Rwanda rwakwigira kuri icyo gihugu ni ukunoza serivisi.

Dr. Bihira avuga ko uretse peterori na gazi Qatar ikungahayeho, ngo indege ya Qatar igera mu bihugu birenga 100 mu gihe Arabie Saoudite nk’igihugu kinini kandi gifite n’ingufu kirusha Qatar peterori na gazi, gifite indege zitagera mu bihugu birenga 30 ariko ngo ibyo bigaterwa nuko Qatar yanogeje imitangire ya serivisi.

Ashimangira kandi ko u Rwanda rwashyira ingufu mu gutanga serivisi zirimo iz’ubuhinzi n’ubworozi kuko ari byo rufite. Ati “U Rwanda icyo rwakora kugira ngo rwigire kuri Qatar ni ukonoza serivisi ruhereye ku buhinzi n’ubworozi, hakabaho serivisi z’inganda, tukohereza ibiribwa n’ibinyobwa bikajya ku masoko yo hanze bityo u Rwanda rukinjiza amadovize.”

Dr Bihira agaragaza kandi ko ubukerarugendo butejwe imbere u Rwanda rwagera ikirenge mu cya Qatar. Yagize ati “Dufite ubukerarugendo bushimishije, dufite ingagi utasanga ahandi ku Isi. Ubwo bukerarugendo nibutezwa imbere ntibugume muri RDB, hakabaho n’abantu ku giti cyabo bakora bwa bukerarugendo ariko babufitemo ubumenyi. U Rwanda rukoze neza ibyo rufite, rwatera ikirenge mu cya Qatar.”

Agaragaza kandi uko igihugu cya Qatar cyagiye kigura itaka hanze kikarizana kubera ko ntaryo cyari gifite, kikarizana kigashobora guhinga ibyo gikeneye. Ati “Twe hano mu Rwanda turabyifitiye twagombye kubibyaza umusaruro.”

Imiterere y’igihugu cya Qatar

Qatar ni igihugu kiri mu Nyanja y’Abahinde gishobora guhagarika gucukura gazi bikagira ingaruka ku Isi yose. Ni igihugu kirimo miriyari 25 z’utugunguru twa peterori tungana na 1,5% bya peterori ikoreshwa ku Isi.

Iki gihugu kandi gituwe n’abanyamahanga 88% baje kugihahiramo. Qatar ifite ubuso bwa kilometero kare 11,627, u Rwanda rukubye Qatar inshuro zisaga ebyiri, ituwe kandi n’abaturage miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu na bine kandi hafi kimwe cya kabiri bibera mu murwa mukuru Doha.

Abaturage ba Qatar bafite umwihariko wo kugira abagore bake ku buryo nibura umugore umwe akwiye kugira abagabo bane kugira ngo abantu bose bashake abo babana.

Mu batuye Qatar 12% bose ni abanyakatari kavukire, 88% ni abimukira bahashakira imibereho ariko abenshi ni Abanyanepali, Abanyabangaladeshi n’Abahinde. Imibereho y’Abanyakatari iri ku rwego rwo hejuru kurusha abandi ku Isi.

Impuzandengo y’umushahara y’Umunyakatari ni amadorari ibihumbi magana atatu na mirongo itatu n’ane, ni ukuvuga ko nibura buri munyakatari ahembwa miriyoni eshanu n’ibihumbi mirongo itandatu na birindwi by’amafaranga y’u Rwanda. Umunyakatari abaho neza inshuro ebyiri kurusha umuturage wo mu Bufaransa.

Ubuvuzi, uburezi, amazi, amashanyarazi byose ni ubuntu kandi nta bwo abaturage batanga umusoro ku byo umuntu yinjije mu gihugu.

Ikigega mpuzamahanga k’imari kivuga ko uyu munsi umuturage w’umunyakatari yinjiza ibihumbi mirongo itandatu na bitatu by’amadorari y’Amerika buri mwaka, ni miriyoni mirongo irindwi n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, muri make nta muturage wa Qatar ukennye.

Kuva mu 2000 ububiko bwa zahabu n’amadovize bwikubye inshuro 40 mu bunini. Amafaranga Qatar ikura muri gazi y’umwimerere no muri peterori ni miriyari mirongo itandatu z’amadolari buri mwaka.

Perezida Kagame n’Umuyobozi Mukuru (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, muri Pariki y’Akagera, kuwa 22 Mata 2019.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.