Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

U Rwanda rwakiriye inzobere z’abaganga mu kuvura indwara z’umutima

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 7, 2018

Binyuze muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakiriye itsinda ry’inzobere 67 z’abaganga mu bijyanye n’indwara z’umutima zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ku nshuro yabo ya 11, izi nzobere ziri mu Rwanda kuva taliki 26 Gashyantare kugeza taliki ya 06 Werurwe 2018, zikaba zimaze kubaga abarwayi bagera kuri 16.

Uhereye ibumoso ni Dr Ntaganda Evaritse ushinzwe ishami ry’indwara zitandura muri RBC, Umuyobozi wa King Faisal Hospital Dr Nkusi Emmanuel n’impuguke mu kuvura indwara z’umutima (Foto James R.)

Umuyobozi mukuru wungirije w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal Dr Nkusi Emmanuel, ashima Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa uruhare bagira mu kwita no gutabara  ubuzima bw’Abanyarwanda buri mu kaga, anashima itsinda ry’abaganga b’inzobere bo muri Amerika ku kazi bakoze mu gihe cyose gishize.

Muganga w’inzobere mu kuvura indwara z’umutima Dr Ruhamya Nathan, avuga ko iryo tsinda ry’abaganga bazobereye mu kuvura indwara z’umutima (Team Heart) bamaze kubaga abarwayi bagera ku 170 mu gihe bamaze baza mu Rwanda.

Ashimangira akamaro k’izo nzobere ku Rwanda, Dr Ruhamya avuga  ko umuntu urwaye umutima iyo umufashe ukamujyana mu mahanga kuvurirwayo harimo itike y’urugendo, aho azarara (hoteli), umuherekeza we, bigenda bihenda cyane, bigafata miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Ruhamya yatangaje ko u Rwanda rufite intego y’uko  mu kerekezo 2020 hateganywa kubakwa Laboratwari izafasha kuvura indwara z’umutima mu buryo bw’ubutabazi kugira ngo izo ndwara zidakomeza kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Ntaganda Evariste, ashima ubufasha izo nzobere zitanga ku Rwanda no ku banyarwanda mu kuvura indwara z’umutima kuko uwo wafashe aba ashobora kuhaburira ubuzima.

Agaruka ku biciro bihanitse byo kuvuza umurwayi w’umutima, agira ati: “Kuvuza umuntu umwe indwara y’umutima bisaba amafaranga menshi asaga ibihumbi 20 by’amadorari, abenshi mu babazwe ni ababarirwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ari nabo usanga bafite ubushobozi buke bwo kuyishyura”.

Akomeza ashimangira ko akazi kakozwe n’iryo tsinda ry’abaganga gasize isomo no ku Rwanda kuko hari abamaze kubona ubwo bumenyi mu kuvura indwara z’umutima.

Agira ati: “Kuvura indwara z’umutima iyo hajemo kubaga bisaba itsinda ry’abaganga bakora ibinyuranye, no mu Rwanda inzobere zigenda ziyongera kuko hari abahari n’abakiri kwiga bagiye kurangiza ariko haracyabura abakora ibyo kubaga”.

Usibye kuvura abo barwayi b’indwara z’umutima, iryo tsinda ry’inzobere zivuye muri Amerika (TH) rikaba ryaranagize amahugurwa y’iminsi 3 yatangiye kuva taliki ya 26-28 Gashyantare 2018 agamije guhugura abaforomo 40 b’abanyarwanda bakorera ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ukuriye iryo tsinda ry’inzobere Ceeya Patton- Bolman, yizeza ko bazakomeza gukorana neza na Minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo byita mu kuvura indwara z’umutima kandi bagaharanira ko bazongera imbaraga mu kuvura umubare munini w’abahura n’icyo kibazo, ashima imikoranire yabo na Leta y’u Rwanda yabakiriye.

Abanyarwanda bakaba bakomeza gukangurirwa kwipimisha no kwivuza hakiri kare kuko kugeza ubu ibipimo bya RBC bigaragaza ko abanyarwanda 15.9% bafite umuvuduko ukabije w’amaraso nk’imwe mu ntandaro z’umutima.