U Rwanda rwakiriye amahugurwa y’ingabo zirwanira mu kirere z’ibihugu 5

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 04-03-2019 saa 15:38:02
U Rwanda rwakiriye amahugurwa y’ingabo zirwanira mu kirere z’ibihugu 5

Abayobozi na zimwe mu ngabo zirwanira mu kirere mu bihugu bitanu bateraniye i Kigali mu nama yiga ku mutekano w’indege mu kirere no ku bibuga byazo.

Ayo mahugurwa azamara iminsi ine, akaba yarateguwe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Atangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa, Maj. Gen. Karama Charles, yagize ati, “Muri aya mahugurwa abahagarariye ibihugu by’Afurika n’Amerika, barungurana ubumenyi ku cyakorwa mu kunoza umutekano w’iby’indege no mu kirere ku buryo umutekano wo mu kirere n’ibirebana indege bikoranwe ubuziranenge.’’

Col Stephen Hughes, umuyobozi ushinzwe gahunda n’itegenyabikorwa mu ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere, yabwiye abanyamakuru, ko yizera ko iyi nama ya mbere ibereye mu Rwanda izatanga umusaruro witezwe ku birebana n’umutekano w’iby’indege.

Yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitanga umusanzu wabyo mu gutanga ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro, ari na zimwe mu mpamvu zatumye iyi nama izanwa mu Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Munyengango Innocent avuga ko aya mahuguwa agiye gutuma habaho imikoranire y’ibihugu by’Afurika, u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku bijyanye n’ubumenyi bwihariye ku mutekano w’iby’indege n’aho zigwa no kwigira hamwe icyakorwa mu kwirinda no gukumira ibibazo birebana n’impanuka n’ibindi.

Inama ku mutekano w’indege mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika ni ku nshuro ya mbere ibereye mu Rwanda, ihuje ibihugu 5 birimo Rwanda rwayakiriye, Senegeli, Ghana, Cameroun na Zambia. Abagize izo ngabo zirwanira mu kirere biteganyijwe ko basura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

U Rwanda rwakiriye amahugurwa y’ingabo zirwanira mu kirere z’ibihugu 5

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.