Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Rwanda rwakiriye akanama kagize Inteko zishinga Amategeko ku rwego  rw’isi (IPU)

Yanditswe na admin

Ku ya 25-01-2018 saa 06:32:35
Perezida wa Sena y'u Rwanda Makuza Bernard ibumoso n'uhagarariye Akanama k'Inteko zishinga amategeko ku isi Prof. Habiba Millat (Foto James)

 

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi yakiriye akanama kagize Inteko zishinga Amategeko ku rwego rw’Isi ku byerekeranye n’ubuzima (IPU) by’umwihariko komite ishinzwe ibijyanye n’ubuzima, gashima urwego u Rwanda rugezeho mu bwisungane mu kwivuza, kurwanya imirire mibi, gahunda y’abajyanama b’ubuzima n’ibindi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard ibumoso n’uhagarariye Akanama k’Inteko zishinga amategeko ku isi Prof. Habiba Millat (Foto James)

Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard, avuga ko ako kanama kari mu Rwanda mu rwego rw’ubutwererane   hagati y’Inteko zishinga amategeko ku isi by’umwihariko akaba ari urugaga ruhuza Inteko zishinga amategeko ku isi.

Avuga ko icyo izo nteko zishinga amategeko ziba zigambiriye bigaruka mu nshingano zazo zirimo gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Makuza avuga ko ubwo bufatanye buhari bugenda neza kandi bukajyana no guhana ubunararibonye.

Agira ati: “Ubwo izo nararibonye ziri hano ziraganira kuri politiki mu mategeko mu ngamba zihari mu Rwanda, nizisubirayo mu nteko rusange zishinzwe amategeko ku isi zitange raporo yazo kimwe n’izindi ziba zavanye mu bindi bihugu hanyuma ibyo zahavanye harebwemo ibyiza byafasha gushyirwa mu bikorwa mu kindi gihugu runaka ariko tunabagaragariza ibibazo duhura na byo kugira ngo bibashe kwirindwa ahandi”.

Makuza yiteze ko hari ibyiza zizakura mu Rwanda zikazabisangiza abandi nk’uko hari ibyo zisangiza u Rwanda zavanye ahandi mu bindi bihugu zanyuzemo rwakwitaho rukagira ibyo ruzamura.

Akomeza avuga ko izo nararibonye mu nteko zishinga amategeko ku rwego rw’isi (IPU) mu Rwanda zashimye ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza kuko zashimye uburyo byashyizweho naho bigeze, bashima gahunda y’uburyo abana bavuka bagomba kuvukira kwa muganga, bashima uburyo  abajyanama b’ubuzima bakora neza hirya no hino.

Nk’uko abishimangira, Makuza avuga ko mu bindi bashimye u Rwanda, ari uburyo rwita ku mirire y’abana bari munsi y’imyaka 5 ndetse n’urukingo ruhabwa abana kugeza bazisoje. Ibyo akaba ari bimwe mu byo iryo tsinda ryashimye kandi ryiteguye gusangiza abandi.

Makuza atangaza ko mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kimwe no hirya no hino ku isi, ubuzima ari kimwe mu bishyirwa imbere kuko abaturage badafite ubuzima bwiza n’iterambere ritagerwaho.

Asobanura ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku bufatanye n’urugaga rushinzwe inteko zishinga amategeko ku isi buzuza inshingano zabo bashyiraho amategeko aboneye urwego rw’ubuzima, akaba arizo zitora ingengo z’imari nabyo bikitabwaho kandi n’ibikorwa guverinoma iba isabwa gukora mu rwego rw’ubuzima ikabigenzura kugira ngo bigere ku ntego ziba zitegerejwe mu kuzamura urwo rwego.

Uhagarariye IPU ku rwego rw’isi Habiba Millat avuga ko hari umubano mwiza bagiranye na Perezida Kagame Paul n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri rusange mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda no ku isi hose kandi yashimye uburyo rwateye imbere mu Rwanda mu myaka 20 ishize kandi bizasaranganywa n’ahandi ku isi hakaba harimo ubwisungane mu kwivuza no kurinda imfu z’abana.

Mu minsi mike abagize IPU bafite mu Rwanda bakazagira umwanya wo kuzenguruka mu bigo nderabuzima bitandukanye kugira ngo bihere ijisho uburyo ibyo bashimye bishyirwa mu bikorwa kandi byitabwaho.

 

 

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.