17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwakiriye abayobozi b’imijyi y’ibihugu bikoresha Igifaransa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-07-2021 saa 11:32:14

Guhera ku Cyumweru taliki ya 18 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali wakiriye Inama ya 41 y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi itandukanye y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones/AIMF). 

Muri iyo nama, yahuje abasaga 200 barimo abayobozi 59 b’imijyi yo mu bihugu 27 byo hirya no hino ku Isi, haribandwa cyane ku bufatanye bw’iryo huriro n’imijyi n’Inzego z’ibanze byo mu Rwanda. Kugeza ubu Umujyi wa Kigali, uwa Rubavu, uwa Rusizi  n’uwa Nyanza ni yo mijyi y’u Rwanda yamaze kuba abanyamuryango b’iri huriro.

Ubwo bufatanye bwibanda ku rwego rw’ubuzima, n’ubutwererane mu bya dipolomasi bushingiye ku gusangira ibitekerezo byo ku rwego rwo hejuru n’Imijyi ikomeye yo ku Isi yose. Leta y’u Rwanda yishimira kugira ubufatanye nk’ubwo buri mu cyerekezo cyayo cyo guteza imbere imijyi yose yo mu Gihugu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yahaye ikaze abo bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko kuba bahuriye mu Rwanda ari iby’agaciro gakomeye.

Yagize ati: “Kuba muri hano i Kigali bisobanuye byinshi ku isano mufitanye n’indangagaciro zo kwagura Isi y’abakoresha ururimi rw’Igifaransa, no kwigerera ku kibuga mukegerana n’abagenerwabikorwa.”

Yavuze ko muri Politiki y’iterambere ry’imijyi, u Rwanda rushyize imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo ndetse hashyizwe ingufu nyinshi mu guhindura imibereho y’umugore binyuze mu kuvugurura Inzego z’ubuzima, ibyo bikaba bifasha buri mugore wese kugira uruhare rwimbitse mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Insanganyamatsiko zizigirwa muri iyi nama zijyanye n’imishinga Umujyi wa Kigali ukomeje gufatanya na AIMF. Mu 2020, twakoze ubushakashatsi bugamije kureba ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko, tubukorera mu bigo bitatu bicumbikiye urwo rubyiruko.”

Meya Rubingisa yashimangiye ko urugamba rwo kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abakobwa rutihariwe na Leta gusa kuko na Sosiyete Sivile irufitemo uruhare rukomeye.

Ati: “Tuzungukira byinshi mu mishinga iteza imbere ubuzima bw’umujyi, cyane cyane ijyanye no kuboneza urubyaro. Ikindi nanone ntibyoroshye kuvuga uburinganire bw’abagore n’abagabo wima umugore amahitamo yo gusama abo yifuza binyuze mu gutegura no kuboneza urubyaro.”

Inama ya 41 ya AIMF iteranye mu gihe u Rwanda n’Isi yose byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimangira ko byabaye ngombwa ko iyo nama iterana bitewe n’uburemere bw’ibyemezo biyifatirwamo bijyanye n’ubufatanye mu migenderanire y’abatuye Imijyi, guteza imbere urwego rw’ubuzima ndetse n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Iyi nama ije ikurikira indi yaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2019 yahuje abayobozi bakuru ba AIMF. Muri rusange guhera mu 2014 u Rwanda rumaze kwakira inama  eshanu z’iryo huriro, zose zikaba zishimangira ubufatanye n’indi mijyi itandukanye mu rwego rw’ubuzima n’ubutwererane bw’Akarere mu bya dipolomasi.

Ubuyobozi bwa AIMF buvuga ko mu nkunga ingana na miliyoni imwe y’Amadolari y’Amerika uwo Muryango wahaye Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Rubavu na Rusizi, hubatswemo ibigo nderabuzima 15 n’inzu ebyiri ababyeyi babyariramo, bikaba byaregereje serivisi z’ubuvuzi abarenga ibihumbi 85 .

Ubunyamabanga bwa AIMF bwemeza ko mu nama y’uyu mwaka izasiga hemejwe imishinga y’iterambere ry’abaturage ifite agaciro ka miliyari 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 1.5 y’amadolari y’Amerika).

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, ageza ijambo ku bitabiriye inama ya 41 ya AIMF

Inama yateranye hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda COVID-19

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.