Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 48 birukanywe muri Uganda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 24-10-2021 saa 05:39:22

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 23 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 48 birukanywe mu gihugu cya Uganda na bo bakaba baramaze igihe bafunzwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Abo baturage barimo abagabo 29, abagore 9 n’abana 10 bakiriwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare babanza gupimwa icyorezo cya COVID-19.

Bamwe muri bo bakiriwe bari bamaze igihe kirenga amezi atanu bafungiwe muri gereza zitandukanye zo muri Uganda. Bavuga ko muri izo gereza bahahuriye n’akaga kuko bamwe muri bo bakubiswe ndetse bakaba bafite impungenge z’abo mu miryango yabo basigaye muri gereza.

Umwe muri bo yagize ati: “Baravuze ngo nawe uri Umunyarwanda? ndavuga nti yego, baramfata. Bamaze kumfunga umwana wanjye araza aje gukora amashanyarazi ahongaho, avuze ati ko data mu mufunze na we baramubwira bati na we bagufunge. Bakurikijeho kunkubita no munsi y’ibirenge bakahakubita, babikubitaga bambwira ngo ndi maneko wa Kagame.”

Undi na we wibuka uko yatawe muri yombi n’uko yahemukiwe yagize ati: “Mu kumfata nari ndi mu rugo ndyamye, barankomangira ngiye gukingura mbona ni abasirikare nk’umunani, barambwira ngo zana imbunda ukoresha ndwababira nti ntayo nkoresha, barambwira bati ni gute uza kuneka iki gihugu nta bikoresho ufite? Ndababwira nti njye ntabwo ndi maneko ndi Umunyarwanda wakuriye muri Uganda…”

Yakomeje avuga uburyo batwaye n’ibintu byose yari afite mu nzu, bamutwara muri gereza iri mu birindiro by’Urwego rw’Ubutasi rwa CMI bya Mbuya. Bamwe mu barekuwe banemeza ko inzego z’umutekano muri Uganda zabanje kubaka amafaranga ngo zibarekure Abanyarwanda bakayabura.

Ikindi kibaraje ishinga abenshi mu birukanwa ni imitungo yabo yasigaye muri Uganda itagira gikurikirana.

Muri aba bagejejwe mu Rwanda harimo n’abari bamaze imyaka irenga 10 batuye muri Uganda bahakorera imirimo itandukanye.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.