Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

U Rwanda rwahisemo Demokarasi isubiza ibibazo by’Abanyarwanda-NFPO

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 24-03-2018 saa 16:41:48
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) Nizeyimana Pie Foto Gisubizo)

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) Nizeyimana Pie aravuga ko Demokarasi u Rwanda rugenderaho muri iyi minsi ari isubiza ibibazo by’Abanyarwanda.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) Nizeyimana Pie Foto Gisubizo)

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku nsanganyamatsiko y’Intekerezo ya Politiki ya Demokarasi y’u Rwanda,  cyabaye ejo hashize tariki 23 Werurwe i Kigali, kigahuza abanyapolitiki, abahanga n’abashakashatsi, abarimu ba kaminuza, ngo bafatanye ubusesenguzi ku biranga Demokarasi,  Nizeyimana Pie, umuvugizi wa NFPO, yavuze ko  hateguwe iki kiganiro kugira ngo  hongerwe gushimangirwa  ibisobanuro bya  Demokarasi y’Abanyarwanda, isobanurwe kurushaho, kuko u Rwanda rwahisemo Demokarasi isubiza ibibazo by’Abanyarwanda.

Yagize ati “Kuri ubu  hari bamwe mu bantu batandukanye muri iyi minsi bagerageza gukora ubushakashatsi bakitiranya Demokarasi u Rwanda rwahisemo, bakayita mu bundi buryo. Turagira ngo tugaragaze Demokarasi Abanyarwanda bagenderaho, tuyandikeho, tuyigaragaze, noneho nibajya banakora ubushakashatsi bage bahera ku byo twe twivugiye, ntibagahere ku byo bashaka.”

Uretse ibyo, ngo ikigamijwe cyane cyane ni ukugira ngo hagaragazwe umwihariko wa Demokarasi y’u Rwanda  n’impamvu zayo, hareberwe hamwe ikiranga Demokarasi y’u Rwanda, imiterere yayo.

Ati “Byose mu gushaka uburyo haboneka ibisubizo ku bibazo igihugu cyagiye gihura nabyo, bityo Demokarasi yacu tuyimenye ntihazagire utwandikira kandi twe duhari ngo tuyigaragaze, uzandika akazandika azi ko hari ibindi byanditswe n’abanyapolitiki b’Abanyarwanda, nk’abashakashatsi.”

Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party for Rwanda) yavuze ko ibi biganiro ari ingirakamaro.

Yagize ati “Ibi biganiraho ni ngombwa kubera ko hari igihe abantu bajya mu kazi gasanzwe bakumva ko byose bimeze neza kandi rimwe na rimwe hari ibitameze neza, bityo  bagomba kwibukiranya kuko ubusanzwe haba mu Rwanda ndetse no ku isi Demokarasi ifite amahame ngenderwaho.”

Akomeza avuga ko iki kiganiro akitezeho kugira aho bahagarara nk’abanyapolitiki mu mugambi umwe wo kubaka igihugu Abanyarwanda bifuza.

Urubyiruko rurenga 1100 rumaze guhugurwa mu ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki. Nyinawumuntu Josiane, umwe muri bo, avuga ko  gukurikira ibiganiro by’abashakashatsi ku bamukuriye abifata nk’umurage mwiza nk’urubyiruko rubyiruka uyu munsi kugira ngo bazavemo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Fade Ndiaye ashimira NFPO gutegura ibiganiro nk’ibi, avuga ko bashyigikira ibikorwa nk’ibi, akibutsa ko abishyize hamwe ntakibananira.

Hon. Mugesera Antoine, impuguke mu bya politiki, avuga ko ibi biganiro ari umuco mwiza wo kungurana ibitekerezo ku ntekerezo ya politiki ya Demokarasi y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco w’ibiganiro bya politiki.

Yagize ati “Demokarasi u Rwanda rwamaze kuyihitamo, n’ibyashingiweho bihari, birananditse mu Itegeko Nshinga ryacu, ariko turashaka gusesengura ibiyiranga, forumu y’amashyaka ifite abana yigisha, turashaka ko bumva uko demokarasi imeze, turashaka ko Abanyarwanda bayimenya, turashaka ko abanyapolitiki batitiranya demokarasi yacu ngo bayitiranye n’iy’ibindi bihugu.”

Ibiganiro nk’ibi byabaye bwa mbere mu 2013 byerekanye ko u Rwanda rwabayeho nk’igihugu kigira umuco wa Politiki n’indangagaciro zubaka abaturage bacyo kandi kikabana n’amahanga.

Ibiganiro byatanzwe mu nama ya 2 yo mu 2015 byagaragaje ko ukutagamburuzwa k’u Rwanda n’Abanyarwanda gushingira ku muco karande w’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo, ukaba ari n’umurage ugomba gutozwa urubyiruko rw’ubu n’ejo hazaza.

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

One Comment on “U Rwanda rwahisemo Demokarasi isubiza ibibazo by’Abanyarwanda-NFPO”

  1. U Rwanda rugezekure muri Democracy,abashaka bazaze tubigishe,weekend nziza banyarwanda,namwe banyafurika bene wacu,amahoro.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.