Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

U Rwanda rwahawe miliyari 47 zo kubaka uruganda  rusukura amazi

Yanditswe na admin

Ku ya 21-02-2018 saa 06:06:04
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Amb Gatete Claver iburyo n'Umuyobozi mukuru wa EIB, Maria Shaw-Barragan bashyira umukono ku masezerano y'inguzanyo yo kubaka umushinga uzasukura amazi muri Kigali

U Rwanda rwahawe inguzanyo na Banki y’Ishoramari y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi  “European Investment Bank (EIB)” ya miliyoni 45 z’amayero, asaga miliyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka uruganda rwo gusukura amazi akoreshwa mu ngo z’abaturage no mu nyubako nini agasubizwa mu bidukikije nta ngaruka ateje ku buzima bwa muntu n’ibidukikje, umushinga wo kubaka uruganda mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Giticyinyoni.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Gatete Claver iburyo n’Umuyobozi mukuru wa EIB, Maria Shaw-Barragan bashyira umukono ku masezerano y’inguzanyo yo kubaka umushinga uzasukura amazi muri Kigali

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver wakiriye iyo nguzanyo izishyurwa mu myaka 25 iri imbere, yavuze ko ije nk’igisubizo kuko ari umushinga uzagira impinduka ku Mujyi wa Kigali wose nk’uko abawutura bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Ati “Ni umushinga uzadutwara miliyoni 96 z’amadolari y’Amerika, twishimiye ko tubonye agera kuri kimwe cya kabiri cyayo, hamwe na none n’inshuti zacu Banki Nyafurika y’Iterambere (African Development Bank) baduhaye miliyoni 43 z’amadolari y’Amerika kandi birimo kugenda neza uko tugana imbere kandi na Guverinoma yashyizemo ayo ifite kuko izagira ibindi ikora kuri uyu mushinga.”

Yakomeje asobanura ko uwo mushinga biteganyijwe ko uzajya utunganya amazi yakoreshejwe mu ngo angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Aziya n’Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan yavuze ko bamaze imyaka bongereye uruhare rwabo mu bikorwa by’ishoramari mu Rwanda, kandi ko mu myaka itatu ibura ngo hongere gusubirwamo kw’amasezerano ya Cotonou (2000-2020) n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bazaba barengejeho gato  inguzanyo bashobora kuba baguriza u Rwanda.

Yavuze ko hari ibihumbi by’abaturage bari mu mugi bazungukira muri uwo mushinga no kugeza igihe uzaba urangiye.

Ati “Uzungukira abaturage mu buzima, ku igabanuka ry’ibyorezo byaterwa n’amazi mabi, uzagabanya ihumana ry’ikirere rizanagira inyungu ku kiyaga cya Victoria; ni umushinga ufite ikerekezo kandi twishimiye kugira uruhare muri wo no kuba hamwe na Banki Nyafurika y’Iterambere muri wo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi n’isukura WASAC , Aimé Muzola yavuze ko uwo mushinga uzatangira ari igerageza, ukazafata amazi guhera ku gice cy’Umujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, Muhima, Kiyovu, ukayageza ku Giticyinyoni aho azatunganyirizwa.

Ati “Ni umushinga urimo gukorwa mu byiciro; ikiciro cya mbere kikaba ari cyo duhereyeho ariko icya kabiri n’icya gatatu kizaza aho tuzashyiramo amatiyo manini y’amazi azahuza Kimihurura, Kacyiru na Gisozi byose bijya ku Giticyinyoni aho tuzaba dutunganyiriza amazi mabi.”

Amazi azatunganywa muri uwo mushinga ni amazi yakoreshejwe mu ngo gusa, hatarimo amazi y’imvura.

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.