Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

U Rwanda rwahawe miliyari 45 zo kubaka ibikorwa remezo ku mipaka

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 21, 2018

Guverinoma y’U Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yashyize umukono ku masezerano y’impano ya miliyoni 53 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’ikigo gifasha mu bucuruzi bw’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba “Trade Mark East Africa”, agiye kwifashishwa mu myaka itandatu iri imbere (2018-2023) mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi hubakwa ibikorwa remezo byo ku mipaka y’u Rwanda birimo n’ibyambu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete

Amb. Claver Gatete yavuze ko ayo masezerano asanzwe ariho kuva mu 2010 kugeza mu 2017, yafashije mu bikorwa byose by’ubucuruzi cyane cyane n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, bigafasha cyane abantu kwinjira no gusohoka mu gihugu, nk’inyubako y’umupaka w’u Rwanda na Uganda uri Kagitumba, gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga umuzigo w’imodoka aho ugeze n’ibindi.

Kuri iyi mpano y’amafaranga agiye gukoreshwa kugeza mu 2023, Minisitiri Gatete yavuze ko azakoreshwa ibikorwa bitandukanye. Ati “Hariho cyane cyane gufasha ubucuruzi bwo mu mazi; nka hariya ku mupaka wa Rusizi na Rubavu mu kuhashyira ibyangombwa byose kugira ngo ubucuruzi bwose bushobore kuba bwakorwa. Birafasha na none kubaka inzu imwe i Rubavu ku mupaka bose bahuriyeho, Abanyekongo n’Abanyarwanda, kugira ngo borohereze abajya Kongo (RDC) n’abaza mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko hari n’igice kizafasha mu kubaka ibyanya by’inganda, bifasha kugira ngo inganda zigire aho zikorera, hashyirwemo ibyangombwa byose birimo ibikorwa remezo bikenewe, amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi bizagira inyungu yo kongera ibicuruzwa biva mu Rwanda bigacuruzwa imbere mu gihugu no mu mahanga.

Umuyobozi mukuru wa “Trade Mark East Africa” Frank Matsaert, yavuze ko byamaze kugaragara ko u Rwanda ari ahantu bageragereje udushya twinshi tugakunda kandi bigatanga umusaruro nk’uburyo bwo gucunga imizigo n’ibindi bifasha ku mipaka kuko rwihuta mu iterambere ry’ubwikorezi n’ubucuruzi.

Yakomeje avuga ko mu myaka itandatu iri imbere hazakorwamo byinshi muri iyo nkunga bizagira uruhare mu gutanga akazi ku 100 000 batandukanye kandi abagore bakazibona cyane mu nyungu z’ibizakorwa.