Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

U Rwanda rwahawe miliyari 29.5 zizakoreshwa mu nzego zinyuranye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 18-05-2018 saa 06:04:21
Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi (iburyo) na Dr Peter Woeste, Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda (Foto Gisubizo G)

Igihugu cy’u Budage cyahaye inkunga u Rwanda ya miliyoni 29 z’ama Euros angana na miliyari 29.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ibihugu byombi binasinya amasezerano y’ubufatanye mu mibanire yabyo.

Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (iburyo) na Dr Peter Woeste, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda (Foto Gisubizo G)

Inkunga u Budage bwageneye u Rwanda yabimburiwe n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Ambasaderi w’iki gihugu Dr Peter Woeste na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel w’u Rwanda ikazakoreshwa mu bikorwa bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, mu guhugura abashinzwe imari n’umutungo wa Leta, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no gufasha imiryango itari iya Leta muri gahunda zo kurwanya Sida mu rubyiruko no mu baturage bafite ubwandu bwa Sida, nk’uko byasobanuwe na Dr Ndagijimana Uzziel.

Yagize ati “Ni gahunda y’imyaka 3 yagenewe iyi nkunga, ubu ni ubushobozi bwiyongereye natwe tugiye kongera intego kuko habonetse ubushobozi bwisumbuyeho”.

Ambasaderi w’u Budage Dr Peter Woeste yavuze ko igihugu ke gishima iterambere u Rwanda rugenda rugeraho, asaba ko rukomereza aho mu gushyira mu bikorwa ingamba z’imikoranire hagati ya Leta, urugaga rw’abikorera n’imiryango itari iya Leta.

Ati “Nishimiye ibiganiro bifunguye na Guverinoma y’u Rwanda n’ubwo hari igihe twari dufite ibitekerezo binyuranye ariko bigamije ibyiza, bigaragaza ubucuti bwuzuye hagati y’ibihugu  yombi”.

Imikoranire y’ibihugu byombi u Rwanda n’u Budage yatangiye kuva mu 1963, aho KFW na GIZ byabaye uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, GIZ ikaba muri gahunda y’imikoranire mu bya tekiniki naho KFW ifasha mu bijyanye n’imikoranire mu by’imari.

Buri mwaka ibihugu byombi biganira ku mibanire ya byo, mu biganiro biheruka byabereye i Kigali ku ya 17-18 Gicurasi 2017, igihugu cy’u Budage kemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 81 z’ama Euros, muri ayo harimo miliyoni 39 z’ama Euros zanyujijwe muri GIZ.

Igihugu cy’u Budage kimaze guha u Rwanda inkunga ingana n’ama Euros miliyoni 830, nk’uko byagarutsweho n’Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste.

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.