Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

U Rwanda rwahawe miliyari 27 zo gukoreshwa mu burezi n’amazi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 01-02-2018 saa 06:29:11
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb. Gatete Claver n'Ambasaderi w'u Bushinwa Rao Hongwei bamaze gushyira umukono ku masezerano y'impano yo gutera inkunga uburezi no kwegereza amazi meza abaturage (Foto James R)

Guverinoma y’u Bushinwa yahaye u Rwanda impano ya miliyoni 31.5 z’amadolari y’Amerika, agera kuri miliyari 27 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwagura ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze n’indi mishinga yo kugeza amazi ku baturage.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver n’Ambasaderi w’u Bushinwa Rao Hongwei bamaze gushyira umukono ku masezerano y’impano yo gutera inkunga uburezi no kwegereza amazi meza abaturage (Foto James R)

Ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku masezerano, ejo hashize tariki ya 31 Mutarama 2018, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver yavuze ko muri ayo mafaranga, miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika ari yo azafasha mu kwagura inyubako ya IPRC Musanze, kugira ngo umubare w’abayigana wiyongere.

Ati “Miliyoni 16 ni amafaranga aje gufasha kwagura iriya nyubako twari dufite ya Musanze Polytechnic, yahindutse ‘Ishuri rikuru rya IPRC Musanze’, kugira ngo noneho dushobore kuba twabona abanyeshuri bikubye inshuro zigera nko kuri eshatu, hakabaho na miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika agomba kudufasha kubaka amavomero ya ‘Boreholes’, azwi nka ‘Nayikondo zikogota amazi y’ikuzimu’ noneho hakaba n’andi mafaranga turimo tuganira icyo azakoreshwa.

Biradushimishije cyane, kuko bishimangira umubano mwiza n’u Bushinwa kuko badufashaga mu bintu byinshi bitandukanye. Badufashaga mu mihanda, mu buzima, mu mashuri, mu buhinzi, mu nzego nyinshi zitandukanye kandi noneho umubano wacu ukagenda utera imbere.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei yavuze ko yifuza ko Abanyarwanda benshi bakungukira muri iyo mpano.

Yongeyeho ko tariki ya 13 Mutarama 2018 u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu gifitanye imibanire myiza n’u Bushinwa mu 2018.

Ati “U Bushinwa buzakomeza gutanga inkunga ishoboka mu kubaka ibikorwa remezo, kuzamura inganda no mu buhinzi kugira ngo hazamurwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Rwanda. Umwaka wa 2018, Turawubonamo imbuto nziza z’imibanire hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko muri uwo mushinga wo kwagura iryo shuri rikuru rya IPRC Musanze hazongerwa ibyumba bitangirwamo imyitozo n’amasomo y’ubumenyingiro no kuryongerera ibikoresho.

Muri miliyoni umunani z’amadolari y’Amerika zo mu mishinga yo kongera amazi, azakoreshwa mu gucukura imiyoboro 200 y’amazi mu turere 11 mu gihugu, aho nibura buri vomo rimwe rizaba rigenewe abaturage bari hagati ya 300 na 1500 mu duce twatoranyijwe.

Uturere twatoranyijwe turimo n’Akarere ka Bugesera gakunze kugaragaza ikibazo cy’amazi cyane mu bihe by’impeshyi, ahazubakwa amavomo mu mirenge ya Juru, Mwogo na Rweru.

 

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.