Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwahawe miliyari 11.5 Frw yo guhangana n’imyuzure

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 16-10-2021 saa 22:24:18

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari gitera inkunga ibikorwa bihuza iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere (Nordic Development Fund/NDF) cyageneye u Rwanda miliyoni 10 z’Amayero, asaga miliyari 11.5 z’amafaranga y’u Rwanda, yo guhangana n’imyuzure ndetse no kubungabunga ibishanga.

Ni nyuma y’igihe kitageze no ku myaka ibiri icyo kigega cyongeye guha u Rwanda indi nkunga ya miliyari zigera kuri 7 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 6.1 z’Amayero) na yo yifashishijwe mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

U Rwanda rukomeje guhabwa iyo nkunga mu gihe hatangiye icyiciro cya kabiri cy’Umushinga wo Guteza Imbere Imijyi y’u Rwanda (RUDP-II) wateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi .

Intego y’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wa RUDP-II ni uguteza imbere no kwegereza abaturage serivisi z’ibanze, kongera imbaraga no gushimangira imicungire y’Umujyi wa Kigali n’imijyi itandatu yunganira Kigali.

Ibikorwa biri muri RUDP-II biri mu bice bine bizakorwa mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu kwezi k’Ukuboza 2020. Muri ibyo byiciro harimo icyo kubungabunga ibishanga mu buryo burambye, guhangana n’imyuzure ndetse n’imyuka ihumanya ikirere.

Iki gice cyibanda ku bijyanye no gukora inyigo (design), gushyira mu bikorwa no kugenzura ibikorwa remezo bitangiriza ibidukikije bigamije gusana ibishanga no kugabanya ingaruka z’imyuzure mu kibaya cy’igishanga cya Gikondo ndetse n’igice kinini cy’igishanga cya Nyabugogo (mu buryo butaziguye hejuru y’isangano rya Mpazi).

Iyinjizwa ry’ibikorwa byo kubungabunga ahantu hakomye (buffer zone) mu nkengero z’ibishanga by’ingenzi bizarushaho kugabanya ingaruka z’imyuzure hagati y’ibikorwa byubatswe (built environment) n’igishanga. Byitezweho kuzagabanya n’ingaruka z’ibihe bizaza zituruka ku mapfa akabije.

Ku bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere ikomoka ahantu hanyuranye nko mu bishanga, imyanda y’ibishingwe, ubwikorezi n’inyubako, umushinga uzafasha gushyiraho uburyo bwo gukurikirana, kugenzura no gutanga raporo kuri iyo myuka. Ubwo buryo bushobora no kuzakwirakwizwa mu mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali.

Iyo nkunga yagenewe RUDP-II ije ikurikira iya miliyari zigera kuri 7 uyu mushinga wahawe na NDF mu mwaka wa 2019.

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kiyoboye uwo mushinga guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, cyitezweho kuzifashisha iyo nkunga mu gushyiraho ingamba nshya zo guhangana n’imyuzure.

Imibare itangwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ibiza birimo n’imyuzure byahitanye ubuzima bw’abantu 132 bikomeretsa n’abandi benshi. Ubwiyongere bw’ibyo biza buterwa ahanini n’imihindagurikire y’ikirere naho imyuzure igatizwa umurindi n’iyangirika ry’ibishanga ubusanzwe bigira akamaro ko gufata amazi atemba.

Bityo rero guhangana n’imyuzure ndetse no kubungabunga ibishanga bigira uruhare no mu kurwanya umwanda, gusukura umutungo w’amazi n’umwuka, na byo bikagira uruhare runini mu kugabanya izamuka ry’ubushyuhe cyane cyane mu mijyi.

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ryitezweho kugabanya ikibazo cy’imyuzure nka kimwe mu biza bitwara ubuzima bwa bamwe ndetse bikangiza byinshi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandatu yunganira Kigali ari yo uwa Nyagatare, Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye n’uwa Muhanga.

Ubuyobozi bwa REMA buragira buti: “Intego nyamukuru y’umushinga wa RUDP-II ni ukugeza ku baturage ibikorwa remezo na serivisi biramba, gushyigikira iterambere ry’imijyi ndetse n’ukwiyubaka mu bice bituyemo abafite amikoro make.”

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizarangirana n’umwaka wa 2025, kugeza ubu hakaba hari byinshi bimaze gukorwa mu kubungabunga ibishanga by’Umujyi wa Kigali no kwirinda imyuzure bitanga icyizere cyo kubungabunga ubuzima bwa muntu n’urusobe rw’ibinyabuzima mu mijyi y’u Rwanda.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.