Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

U Rwanda rwahawe igihembo kubera umutekano mu by’indege

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 23, 2018

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe imicungire n’imikorere y’iby’indege za gizivire, ICAO (International Civil Aviation Organization) washyikirije igihembo u Rwanda kuko rwitwaye neza mu bijyanye n’umutekano w’indege za gisiviri.

Umuyobozi w’uwo muryango Dr Olumuyiwa Benard Aliu,  avuga ko ari igihembo kigenewe Umukuru w’Igihugu cyakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, bitewe nuko u Rwanda rwitwaye neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver iburyo ashyikirizwa igihembo cyagenewe u Rwanda na Dr Olumuyiwa Benard Aliu uyobora ICAO (Foto James R.)

Icyo gihembo cyatangiwe mu nama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango ICAO ufatanyije n’u Rwanda, mu gihe k’iminsi ibiri abayobozi b’ibibuga by’indege, abakora  mu masosiyete yo gutwara abantu mu ndege, baraganira ku buryo gutwara abantu hakoreshejwe inzira yo mu kirere byakorwa mu mutekano usesuye hagamijwe kugabanya impanuka.

Dr Olumuyiwa ati “Iki gihembo ni ikimenyetso kigiye gutuma dukora byinshi birushijeho, ku buryo byadufasha muri gahunda zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange arebana n’ikirere kimwe ibihugu by’Afurika bihuriyeho ndetse n’isoko rusange”.

Dr Olumuyiwa asanga ubufatanye  hagati y’ibihugu by’Afurika mu birebana no gutwara neza abagenzi mu mutekano nta kindi bisaba uretse ubufatanye n’imikoranire hagati y’abashinzwe ibyo gutwara abantu ndetse n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo kugira ngo gutwara abantu mu kirere  bikorwe mu mutekano mu bihugu by’Afurika, kuko asanga ari bimwe bizagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’uyu mugabane.

Asobanura iby’igihembo u Rwanda rwahawe, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wacyakiriye, avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira icyo gihembo rwahawe na ICAO,  asanga kigiye kongera umurava n’imikorere myiza yari isanzwe mu byerekeranye no gukomeza kunoza umutekano mu byo gutwara abantu hakoreshejwe inzira yo mu kirere.

Aba ni bamwe mu bari bitabiriye inama ubwo u Rwanda rwahabwaga igihembo kuko rwitwaye neza mu bijyanye n’umutekano mu by’indege za gisiviri (Foto James R.)

Minisitiri Gatete yibukije ibihugu by’Afurika ko amasezerano yo gusangira ikirere kimwe ibihugu biherutse gusinya, hamwe n’isoko rusange ari imwe mu mishinga migari y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU, izafasha ibihugu kugera ku kerekezo k’intego 2063 ibihugu byiyemeje.

Col. Silas Udahemuka uyobora ibibuga by’indege za gisiviri (CAA: Civil Aviation Authority), avuga ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika bidakora ku nyanja, asanga kimwe mu byatuma izo nzitizi zivanwaho ari uguteza imbere urwego rwo gutwara abantu mu ndege mu mutekano mwiza.