Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Rwanda rwahawe igihembo cy’ubutwari mu guhashya COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 15-10-2020 saa 21:40:12

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira, u Rwanda rwakiriye igihembo kiswe “Courage to Care Award”, kigaragaza ubutwari n’imbaraga zidasanzwe rwashyize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kuva cyatahurwa bwa mbere tariki ya 14 Werurwe kugeza uyu munsi.

Icyo gihembo cyatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (ICAP), ukorera muri Kaminuza ya Columbia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kikaba kigenewe gushimira intwari zihora ku ruhembe rw’imbere zagaragaje ubwitange budasanzwe mu kwita ku barwayi ndetse no kudacogora mu rugamba rwo guhashya icyo cyorezo.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima bwatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira icyo gihembo kuko kigaragaza gishimangira ubwitange abari ku ruhembe rw’imbere mu guhashya icyo cyorezo bagaragaza.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko gushimirwa bidakwiye kuba intandaro yo kwirara, ahubwo asaba buri muturarwanda guhora bari maso kugira ngo icyo cyorezo kitazasubira kubona urwaho aho kimaze kuneshwa.

Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 gihindagurika buri munsi, ku buryo nta na rimwe ushobora kwizera ko cyarangiye igihe ukibona umuntu umwe, n’iyo utamubona uyu munsi ushobora kubona benshi ejo.

Ati: “Uyu munsi gishobora kugaragara aha n’aha ejo kikagaragara ahandi. Ubutumwa bwiza ni uko tutakwirara; twumvise y’uko ejo (n’uyu munsi) twagize abarwayi mu nkambi z’impunzi, bashobora no kugaragara no mu kindi kiciro…”

Imibare y’abanduye COVID-19 yabonetse mu byumweru bibiri bishize yari hasi cyane ugereranyije n’iyatangazwaga mu mezi abiri yabanje, mu gihe abakize bo bakomeje kukwiyongera ku buryo bageze kuri 93% by’abarwayi bose bamaze gutahurwa mu Rwanda.

RBC ivuga ko kuba haboneka abarwayi bake bidasimbura ingamba zashyiriweho kwirinda, cyane ko hari ibice bimwe byo ku Isi byongeye kwibasirwa na COVID-19 mu gihe byagaragaraga ko byamaze kuyinesha.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirashimira abakomeje kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda, zigasaba buri wese kudatezuka kugira ngo imibare yabantu bashya banduye izagere kuri zero igihe kirekire.

Ibyo ngo bizafasha u Rwanda kutongera gusubira mu bibazo rwahuye na byo by’umwihariko mu mezi abiri ashize, yaranzwe n’abandura benshi ndetse n’abambuwe ubuzima n’icyo cyorezo bakiyongera.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda, Umuryango ICAP ufatanya na Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurinda abana kuvukana ubwandu bwa virusi itera SIDA no kugenzura umusaruro w’impinduka zashyiriweho kunoza ubwo buvuzi.

Uyu muryango kandi ukora ubushakashatsi ku gakoko gatera SIDA mu Rwanda bugamije kugaragaza imiterere y’icyo cyorezo mu baturage, uburyo kirindwa n’uko abafite virusi bitabwaho mu rwego rwo gushyigikira igenamigambi rishingiye ku makuru afatika.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “U Rwanda rwahawe igihembo cy’ubutwari mu guhashya COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.