Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

U Rwanda rwagenewe miliyari 22 n’Ikigega mpuzamahanga k’imari

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jan 18, 2018

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko  abagize Inama y’ubutegetsi y’Ikigega mpuzamahanga k’imari bemeje ko igice cya nyuma k’inguzanyo  ya  miliyari  22  nk’ingoboka  (Standby Credit Facility)    u Rwanda rwasabye nyuma yuko hakozwe isuzuma  ruyihabwa, ikazafasha  mu bikorwa bigamije guteza  imbere  urwego rw’ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete (Foto James R.)

MINECOFIN  yabitangaje ku itariki ya 16 Mutarama 2018 ko iyo  nguzanyo y’ingoboka u Rwanda rwahawe ingana na miliyoni 25,8 z’amadolari y’Amerika (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 22) akaba ari inguzanyo igizwe  n’amafaranga y’ikiciro cya nyuma k’inguzanyo y’ingoboka u Rwanda rwari rwasabye, muri 2016.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yashimye iyo ngoboka  yatanzwe na IMF, avuga ko byafashije igihugu kongera ububiko bw’amadovize mu gihugu, kandi mu mezi 18 ashize u Rwanda rwashyize mu bikorwa za politiki zirebana n’icyuho mu bucuruzi harimo n’ikinyuranyo ku ivunjwa ry’ifaranga mu madovize. Politike ihamye y’ifaranga yo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, hashyirwa imbaraga ku bikorerwa mu gihugu.

Guverinoma yashyize mu bikorwa ingamba zigamije kugabanya ikinyuranyo k’ibyoherezwa mu mahanga n’ibivayo, ivunja n’ivunjisha ritajegajega, politiki y’ifaranga ihamye na gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igamije guteza imbere ibyakorerwa  mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa IMF, Tao Zang, yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu nama rwagiriwe ndetse n’inguzanyo y’ingoboka rwahawe. Ati “U Rwanda rwitwaye neza mu nkunga y’ingoboka ndetse n’inama za PSI, kandi igihugu cyagize iterambere rigaragara mu kugabanya ikinyuranyo k’ibiva hanze n’ibyoherezwayo. Byatumye ubukungu busugira, binongera ikizere k’izamuka ry’ubukungu mu gihe kirekire.