U Rwanda rwagaragarije Uganda ibyo igisabwa ikubahiriza amasezerano

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-02-2020 saa 19:04:55
Abanyarwanda barekuwe na Uganda ejobundi hashize ariko hari ibyo igisabwa gukora

Guverinoma y’u Rwanda yibukije iya Uganda ko hakiri ibintu bitatu byo kubahiriza mbere mu masezerano impande zombi ziherutse gushyiraho umukono mu nama yabereye i Kigali bizaba byagezweho mbere y’itariki ya 20 Gashyantare 2020, ku munsi w’ejo.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020 ibinyujije muri Ambasade yayo iri i Kampala muri Uganda, ubwo yamenyeshaga ko yakiriye Abanyarwanda barekuwe n’icyo gihugu 13 barimo babiri bakekwaho kuba abaterabwoba bagaragaye mu bagabye igitero mu Kwakira 2019 mu Kinigi.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba ivuga ko hari ibyihutirwa u Rwanda na Uganda bumvikanyeho mu nama iheruka yabereye i Kigali ku wa 15 Gashyantare 2020 byagombye kuba byubahirijwe bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020.

Ingingo ya mbere u Rwanda rwibukije Uganda ko igomba guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga ibikorwa by’abantu, ari bo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, abagize agatsiko k’ubuyobozi bwa RNC muri Uganda binyuze mu muryango itegamiye kuri Leta witwa ‘The Self –Worth Initiative’.

Ingingo ya kabiri ni ukureba ku rugendo rwa Charlotte Mukankusi muri Uganda rwabaye mu kwezi kwa Mutarama 2020 no gukuraho uruhushya rw’inzira rwe rwa Uganda rufite numero A000199979.

Ingingo ya gatatu ni irebana n’abakekwaho kuba abaterabwoba b’umutwe rwa RUD-Urunana bagize uruhare mu bitero byabaye mu Kinigi mu Kwakira 2019.

Kuri iyi ngingo ya gatatu, u Rwanda rwavuze ko yagerageje gushyira mu bikorwa ariko harekurwa babiri ari na bo boherejwe mu Rwanda ari bo Mugwaneza Eric, na Capt. Nshimiye bakunze kwita Gavana bayoboye ibitero byagabwe mu Kinigi babifashijwemo n’umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Uganda na bo batarafatwa ngo bagezwe mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yizeye ibyo bikorwa bya Guverinoma ya Uganda bizakomeza kugira uruhare mu kurandura ubufasha bwose bwa Uganda ku bahungabanya umutekano w’u Rwnada.

Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko ishyigikiye kubahiriza ibyo yiyemeje mu kuzuza mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’impande zombi y’i Luanda muri Angola.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.