Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

U Rwanda rwagaragajwe mu bihugu bifite umuvuduko mu itumanaho

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 15-05-2018 saa 07:12:17
Uturutse ibumoso ni Dr Banjamin Rutimirwa, Hamidou Sorgo, ukurikiyeho ni Sebera Michel Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM na Ignace Rusenga Mihigo Bacyaha bari mu nama (Foto; James R)

Ubushakashatsi bwa Banki y’Isi 2018 bwagaragaje u Rwanda nk’igihugu kihuse mu by’itumanaho aho gifite abaturage bangana na 76,61% bakoresha telefone ngendanwa babikesheje ubwiyongere bw’ibigo by’itumanaho nka MTN, TIGO na AITEL.

Uturutse ibumoso ni Dr Banjamin Rutimirwa, Hamidou Sorgo, ukurikiyeho ni Sebera Michel Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM na Ignace Rusenga Mihigo Bacyaha bari mu nama (Foto; James R)

Ibyo ni ibyatangajwe nyuma y’ubushakashatsi bwa Banki y’Isi bugaragaza ibiciro mu bucuruzi by’umwihariko n’iby’itumanaho hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu Rwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) Dr Rutimirwa Benjamin, avuga ko itumanaho mu Rwanda rihagaze neza, abafatabuguzi bagenda biyongera ukwezi ku kundi ku buryo kugeza ubu abaturarwanda bafite itumanaho rigendanwa bageze kuri 76,61% nk’uko imibare yo mu kwezi kwa Werurwe 2018 ibigaragaza.

Agaruka ku bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’Isi na Banki y’Isi, Dr Rutimirwa avuga ko n’u Rwanda rwabigizemo uruhare kuko imibare yifuzwaga rwayitanze kandi nyuma bukaba bwaragaragaje ko igihugu cy’u Rwanda gihagaze neza, akaba ari na yo mpamvu yatumye buza kumurikirwa mu Rwanda.

Agira ati: Hashingiwe ku buryo igihugu gihagaze, ubona y’uko imbaraga, ubushake bwa politiki, amategeko y’ibijyanye n’iby’itumanaho ari meza mu gihugu kimwe n’ibindi bipimo byose bigenda bigaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu bucuruzi”.

Dr Rutimirwa akomeza agaragaza ko nyuma yo kugaragarizwa uko ibijyanye n’itumanaho bihagaze ku Isi, byagaragaye ko u Rwanda hari aho rwakwigira no ku bindi bihugu byateye intambwe ndende mu kugira umubare w’abaturage benshi bafite telefone ngendanwa kugira ngo rukomeze kuza mu myanya myiza.

Agira ati: Ni ngombwa ko u Rwanda rushyiramo imbaraga kugira ngo rukwirakwize itumanaho mu cyaro kuko ari uburyo bufasha abaturage. Nubwo ubushakashatsi budashingiye ku kantu kamwe ariko abaturage bose bo mu Rwanda haba mu mugi no mu cyaro bagire izo telefone kuko zidahamagara gusa, bazumvaho amakuru, koherezanya amafaranga, kureba filime kandi zigatuma umusaruro w’igihugu wiyongera”.

Uhagarariye mu Rwanda no mu Burundi Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’ishoramari gikorera muri Banki y’Isi (IFC) Ignace Rusenga Mihigo Bacyaha, avuga ko guhatana kw’ibigo by’itumanaho bifashwa kugira ngo umuguzi ashobore kugura ikintu ku giciro kiza, kandi cyujuje ubuziranenge.

Atangaza ko iyo mu rwego rw’itumanaho habarizwamo abantu benshi kandi bafite ibiciro biri hasi kandi bimeze neza bifasha cyane umuguzi.

Rusenga avuga ko inyigo yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko igihe hari umurongo na gahunda byiza bituma umuntu ashobora guhatana, bituma ibigo bishora imari neza, bigakora bigamije kugira ngo bigire ikoranabuhanga rituma bigabanya ibiciro byabyo, kandi bigashobora gutanga serivisi yujuje ubuziranenge, bikanatanga ibisubizo mu kugabanya ubukene no kongera akazi mu gihugu.

Asobanura ko muri gahunda za Banki y’Isi iba ifite intego ebyiri zirimo kugabanya ubukene mu kerekezo 2020, ndetse no gusangira ubukungu bw’igihugu.

Impuguke ikuriye Urwego rw’abikorera muri Banki y’Isi mu Rwanda no mu Burundi, Hamidou Sorgo avuga ko mu gihe hari umurongo mwiza worohereza imikorere bigira impinduka nziza mu kugabanya ubukene, akaba ari yo mpamvu bahamagarira abashoramari kwinjira muri iyo bizinesi ari benshi kugira ngo ubukungu buzamuke, nk’uko byagaragajwe na raporo irebana n’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ashima u Rwanda kuba rwaratangiye politiki na gahunda byiza byorohereza abari muri iyo bizinesi y’itumanaho kandi rugashyiraho n’amategeko n’uburyo bwo kuyigenzura ku buryo abaguzi babyishimira.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko iyo telefone ngendanwa ziyongereyeho 10%, umusaruro w’igihugu wiyongeraho 4,2%”.

 

 

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.