Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwagabanyije ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere kuri 54%

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 15-10-2021 saa 15:25:18

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi byemeje ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal muri Gicurasi 2017, yo kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere izwi nka “hydrofluorocarbons” (HFCs) ikoreshwa mu byuma bikonjesha, rukaba rwarayigabanyije ku gipimo cya 54%.

Kugabanya iriya myuka bikaba bigamije kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Ibi byagarutsweho uyu munsi ku wa 15 Ukwakira 2021, u Rwanda rwizihijeho isabukuru y’imyaka 5 ishize amasezerano ya Montreal avugururiwe i Kigali mu nama ya 28 yabaye taliki 15 Ukwakira 2016 y’ ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano.

Ivugurura ry’aya masezerano kandi ni ikimenyetso cy’uko umuryango mpuzamahanga wiyemeje ku buryo bugaragara kuzagera ku ntego z’Amasezerano y’i Paris ajyanye no gukora ku buryo igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi kitarenga dogere selisiyusi 2 kandi umuhigo ukaba ko icyo gipimo cyagera kuri dogere 0.4 mu mpera z’iki kinyejana.

Aya masezerano yitezweho kugabanya iriya myuka ku gipimo cya 80% mu myaka 30 iri imbere.

Kabera Juliet Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) yatangaje ko kuva iryo vugurura ryemejwe mu myaka itanu ishize, uyu munsi ibihugu 127 ni byo bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano.

Yagize ati: “Aya masezerano ya Montreal ni urugero rwiza rugaragaza ko hari ibindi dushobora kugeraho binyuze mu bufatanye”.

Kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba no kugira ikirere gihamye ni iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho mu kurinda abaturage no kubungabunga Isi.

Mu byo u Rwanda rwagezeho mu gushyira mu bikorwa aya masezerano harimo kwemeza ingamba z’Igihugu zo gukoresha ibyuma bikonjesha habungabungwa ibidukikije, gushyiraho ikigo gishinzwe ibijyanye no gukonjesha mu buryo burambye kiri muri Kaminuza y’u Rwanda no gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gusaba uruhushya rwo kwinjiza ibikoresho bikonjesha mu Rwanda no kubyandikisha.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagaragaje ko nyuma y’imyaka myinshi ishize habaho ibiganiro byo kuvugurura aya masezerano, hari akazi gakomeye kakozwe. Avuga ko u Rwanda rwishimira ibimaze kugerwaho kandi rukomeje intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

U Rwanda ruzwiho kuba urwa mbere mu gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Montreal, rukarenza intego kandi rukubahiriza igihe ntarengwa giteganywa na yo.

Mu bindi u Rwanda rwakoze harimo kuba rwarahagaritse ikoreshwa ry’imyuka ya “Chlorofluorocarbon” (CFCs), yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu mwaka wa 2010, umwaka umwe mbere y’igihe ntarengwa cyari cyagenwe n’aya masezerano.

Ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba byaruhesheje igihembo mu 2012 cyatanzwe n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Amasezerano ya Montreal, buherereye mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye Gishinzwe Guteza imbere Ibungabungwa ry’Ibidukikije (UNEP).

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.