Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

U Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu (Igice cya mbere)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 12-11-2018 saa 08:59:27
Aba ni bamwe mu bakobwa Polisi yigeze gufata bashaka kujya mu Bushinwa baciye muri Uganda.

Habimana Augustin

Muri iki gihe hirya no hino ku Isi hagenda havugwa ukwiyongera kw’ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu ndetse no gushakira inyungu mu bandi.

Ni muri urwo rwego rwo guhangana n’ibyo byaha ndengamimpaka, Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° 39 yo ku wa 24/09/2018.

Leta y’u Rwanda ishingiye ku masezerano mpuzamahanga anyuranye yemeje, arimo Amasezerano Mpuzamahanga agamije gukuraho icuruzwa ry’abantu no gushora abandi mu busambanyi yemerejwe ahitwa Lake Success, New York, n’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 21 Werurwe 1950, nk’uko yemejwe burundu n’Iteka rya Perezida n° 162/01 ryo ku wa 31/12/2002; Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira bw’Umwana yemerejwe i New York ku wa 20 Ugushyingo 1989 nk’uko yemejwe n’Iteka rya Perezida no 773/16 ryo ku wa 19 Nzeri 1990 no ku masezerano adahatirwa y’inyongera ku masezerano yerekeye uburenganzira bw’umwana, ku birebana n’igurishwa ry’abana, kubashora mu busambanyi no kubakoresha mu mikino y’urukozasoni, nk’uko yemejwe n’iteka rya Perezida no 31/01 ryo ku wa 26 Gashyantare 2002 ndetse n’Amasezerano y’Umuryango mpuzamahanga w’Umurimo no 182 yo ku wa 17 Kamena 1999 yerekeye guca byihutirwa kandi burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, yemejwe n’Iteka rya Perezida n°39 bis/01 ryo ku wa 30 Nzeri 1999, yashyizeho itege
ko rihuriza hamwe ibikubiye muri ayo masezerano anyuranye, rikaba rigamije gukumira, kurwanya no guhana icyaha k’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi. Iri tegeko riteganya kandi ibyerekeye kurengera no gufasha abakorewe icyaha k’icuruzwa ry’abantu.

Ibirebwa n’iri tegeko

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya kabiri (2), iri tegeko, rireba icuruzwa ry’abantu iryo ari ryo ryose kimwe n’ikindi cyaha cyose riteganya, byaba bikozwe mu rwego rw’ubugizi bwa nabi buteguye cyangwa mu bundi buryo, bikorewe umuntu wese mu ifasi ya Repubulika y’u Rwanda gikozwe n’umuntu ufite ubwenegihugu nyarwanda, umuntu udafite ubwenegihugu cyangwa umunyamahanga wabaga mu Rwanda igihe icyaha cyakorwaga. Iri tegeko rireba kandi icyaha cyose giteganywa n’iri tegeko iyo gikorewe hanze y’ifasi ya Repubulika y’u Rwanda gikozwe n’umuntu ufite ubwenegihugu nyarwanda cyangwa undi muntu wabaga mu Rwanda ku buryo buhoraho igihe icyaha cyakorwaga, cyangwa gikozwe n’umuntu ufite ubwenegihugu ubwo ari bwo bwose cyangwa udafite ubwenegihugu agikoreye Umunyarwanda.

Muri iri tegeko gushakira inyungu mu wundi muntu bisobanurwa nko gukoresha undi imirimo y’agahato, ubucakara n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubucakara, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, harimo gukoresha umuntu mu gusabiriza; kubera umubyeyi umwana utabyaye, kumwakira mu muryango cyangwa kumwishingira hagamijwe kumugira umucakara, kumukoresha mu gusabiriza cyangwa ubundi buryo bwose bwo kumushakiramo inyungu; guha umwana umuntu utaramubyaye ngo amugire umwana we, amwakire mu muryango cyangwa amwishingire hagamijwe inyungu; gukoresha umwana cyangwa kumutanga ngo akoreshwe imirimo inyuranyije n’amategeko; guca ingingo z’umubiri cyangwa ibice by’umubiri w’undi hagamijwe gushakira inyungu mu wundi n’ibindi bikorwa byose byo gushakira inyungu mu wundi muntu biteganywa n’amategeko.

Naho icuruzwa ry’abantu bisobanurwa nk’igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere; igikorwa cyose gikozwe n’umuntu wese uha akazi, utwara, wimura, ucumbikira cyangwa wakira umwana hagamijwe kumushakiramo inyungu.

 

Iri tegeko ritegeka Minisiteri bireba gushyiraho politiki n’ingamba mu bijyanye no gukumira icuruzwa ry’abantu. Icyakora, Minisiteri ifatanya n’inzego za Leta, iz’abikora, sosiyete sivile n’imiryango mpuzamahanga mu gukumira icuruzwa ry’abantu. Mu rwego rwo gukumira kandi, Umuntu wese umenye amakuru ku muntu wakorewe icyaha k’icuruzwa ry’abantu, ku ikorwa ry’icyo cyaha cyangwa ku mugambi wo kugikora ategetswe kubimenyesha Urwego rufite ubugenzacyaha mu nshingano zarwo cyangwa ubundi buyobozi bubifitiye ububasha kugira ngo bikurikiranwe.

Umuntu wese ukora imirimo y’ubwikorezi mu rwego rw’ubucuruzi kandi afite inshingano zirimo kugenzura ko buri mugenzi afite ibyangombwa bimuranga cyangwa ibyangombwa by’inzira bimwemerera kwinjira mu gihugu agiyemo cyangwa mu kindi gihugu cyose anyuramo; kumenyesha ubuyobozi bubifitiye ububasha ko hari umuntu washatse gukora urugendo cyangwa warukoze, yifashishije serivisi y’uwo mwikorezi, adafite ibyangombwa bimuranga cyangwa ibyangombwa by’inzira bimwemerera kwinjira mu gihugu yerekejemo cyangwa igihugu cyose anyuramo. (Biracyaza)

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.