Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

U Rwanda rwabonye miliyari 116 zo kongera amazi mu turere 15

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 16-01-2019 saa 15:54:18
Minisiti w'Imari n'Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel iburyo na Martha Phiri uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda ubwo bari bamaze gusinya amasezerano (Foto James R)

U Rwanda yabonye inguzanyo ya miliyoni 115 z’Amayero, arenga miliyari 116 z’amafaranga y’u Rwanda, agiye kwifashishwa kugeza amazi meza ku baturage.

Aya mafaranga azakoreshwa mu guha amaze meza abaturage barenga miliyoni 2.5 batuye mu turere 15 tw’igihugu twiganjemo utwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo no kunoza ibikorwa by’isuku n’isukura mu gihugu.

Ni inguzanyo yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), ije ikurikira indi muri gahunda Leta ifitanye n’iyo banki ya miliyoni 261.9 z’amayero, muri gahunda yo kugeza amazi meza 100% ku ngo zose zo mu Rwanda mu 2024 mu gihe ubu ingo zigerwaho n’amazi meza zigeze kuri 83%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel washyize umukono ku masezerano y’iyo nguzanyo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, yavuze ko harimo miliyoni 114.2 z’Amayero y’inguzanyo na miliyoni 0.8 z’Amayero zatanzwe nk’inkunga itishyurwa.

Ati “Ni inkunga izadufasha mu nguzanyo y’umushinga w’amazi mu turere dutandukanye mu gihugu turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Kamonyi, Nyanza, Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Musanze, Rubavu, Karongi na Rutsiro na bimwe mu bigo by’amashuri.

Izadufasha kandi muri gahunda yacu yo kongera ikigero k’ingo zifite amazi meza tukagera ku 100% mu 2024 nk’uko bikubiye muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma ya 2017-2024 (NST1).”

Martha Phiri, uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda, yavuze ko iyo nguzanyo izafasha abaturage barenga miliyoni imwe n’igihe bagerwaho n’amazi meza barimo abangana n’ibihumbi 700 batuye mu nkengero z’imigi no mu byaro.

Yakomeje avuga ko iyo nguzanyo yashyizweho umukono yongera ubufasha bwa banki ahagarariye bwo gufasha igihugu cy’u Rwanda mu bikorwa by’isuku, bungana na miliyoni 282 z’Amayero azafasha ibikorwa bitanu bikubiye mu mishinga ibiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi meza, Isuku n’Isukura, WASAC, Eng. Muzola Aimé, yavuze ko ayo mafaranga agiye gufasha mu mishinga minini iri mu turere dutandukanye, yo kongera ingano y’amazi hubakwa izindi nganda z’amazi no kongerera ubushobozi izisanzwe.

Iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 25 iri imbere, ku nyungu ya 1.65%, nyuma y’imyaka umunani uhereye ubu.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.