Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

U Rwanda rwabonye amafaranga yo kubaka umuhanda Ngoma-Ramiro

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 23, 2018

Leta y’u Rwanda yabonye inguzanyo ya miliyoni 68 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 57 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na Guverinoma y’u Buyapani, yo kubaka umuhanda Ngoma-Nyanza, igice cyawo (Ngoma-Ramiro) k’ibilometero 53, kiva mu karere ka Ngoma kikagera mu kagari ka Ramiro, mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera yatanzwe na Leta y’u Buyapani mu kigo cyayo JICA.

Amb. Gatete Claver, uri iburyo n’Umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’ubutwererane cy’Abayapani (JICA) mu Rwanda, Takada Hiroyuki bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo (Foto James R.)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, amaze gushyira umukono ku masezerano y’iyo nkunga ejo hashize tariki ya 22 Werurwe 2018, yavuze ko uwo muhanda  wose Ngoma-Nyanza uzaba warangiye kubakwa mu myaka ibiri, byaba byiza ukarangira mbere yaho.

Ati “Twakomeje kuvuga cyane umuhanda Ngoma-Nyanza mu myaka ishize, kandi uwo muhanda ni muremure, kilometero 120, wagabanyijwemo ibice bibiri, kimwe kizaterwa inkunga na Banki y’Isi n’ikindi gice kiva Ngoma kikagera Ramiro kiraterwa inkunga na Guverinoma y’u Buyapani.

Uwo muhanda uzoroshya ubwikorezi, cyane muri aka karere kuko ibicuruzwa byinshi tubona biva ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania, bikaza mu Rwanda, mu Burundi na Kongo (RDC).”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyashita Takayuki, yavuze ko bumva neza agaciro k’uwo mushinga kandi kuva na mbere bahoze batera inkunga imishinga yo mu bwikorezi mu Rwanda.

Yakomoje ku mishinga yo kubaka imihanda itandukanye u Buyapani bwagiye buteramo inkunga u Rwanda, nk’urimo kubakwa wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo, aho bateye inkunga igice cyawo cya Kayonza-Rusumo, kubaka ikiraro kinini cya Rusumo n’indi mishinga.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Guy Kalisa, yavuze ko igikunze gutinza gutangira kw’imishinga ari uguha ingurane abaturage, ariko kuri uyu muhanda barangije igice kinini hasigaye imiryango 68 itarimurwa kandi nayo igiye kwimurwa.

Umuhanda wose Ngoma-Nyanza ugizwe n’ibilometero 120, andi mafaranga azubaka igice gisigaye akazava muri Banki y’Isi, akazukaba igice kigera Nyanza ku Gasoro.

Inguzanyo u Buyapani bwahaye u Rwanda ni yo nguzanyo u Rwanda rufashe ihendutse, iri ku nyungu ya 0.01%, kandi ikazishyurwa mu myaka 40 iri imbere.