Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

U Rwanda ruzatangira kwakira abanyafurika bava Libya mu 2018- Mushikiwabo

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 19, 2017

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, akaba n’Umuvugizi wa Guverinomay’u Rwanda Mushikiwabo Louise, yatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018, u Rwanda ruteganya gutangira kwakira bamwe mubanyafurika bagurishwaga mu bucakara mugihugu cya Libya,  byose bigakorwa mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro ubureganzira bw’ikiremwa muntu.

Ibyo  Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro yatangiye  mu nama y’Igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 15, ikiganiro cyari  kigamije gusobanura ibikenewe gukorwa mu rwego rwo gufasha  u Rwanda  kugera  vuba ku iterambere rirambye,  aho  Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko muri urwo rugendo rw’iterambere harimo guharanira gukomeza guha agaciro ikiremwa muntu.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati  «Ni muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje kwakira bamwe mu Banyafurika bagurishwaga mu bucakara muri Libya, ku bufatanye bwacu  n’abandi banyafurika batuye uyu mugabane ndetse, n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe  n’Abanyaburayi n’abandi, turitegura kugira abo twakira mu ntangiriro z’umwaka utaha, aho  muri rusange  u Rwanda ruteganya kwakira abanyafurika, babarirwa mu bihumbi mirongo itatu. »

Akomeza avuga ko ubwo  bumuntu no  guha agaciro ikiremwa muntu ari iby’agaciro gakomeye mu rugendo rugana ku iterambere rirambye.

Televiziyo mpuzamahanga y’Abanyamerika,  CNN,  ni yo yatangaje  bwa mbere   inkuru igaragaza uburyo Abanyafurika bari mu gihugu cya Libya babayeho mu bikorwa byo kubagurisha bakajya gukoreshwa ubucakara muri icyo gihugu mu mirimo itandukanye.    Abanyamakuru b’iyo televiziyo  bavuga ko  biboneye  igurishwa ry’abo banyafurika aho bagurishwaga ku madolari y’Amerika 400, abarirwa mu bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’uko iyo nkuru igiye ahagaragara, imiryango mpuzamahanga yafashe iya mbere mu bikorwa byo  kwamagana icuruzwa ry’abo banyafurika, hatangira gufatwa ingamba z’uburyo icyo gikorwa gihagarara n’abakiri inyuma bakabibazwa n’ubutabera.

TWAGIRA WILSON