Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

U Rwanda ruzakira inama yiga ku ngufu z’amashanyarazi muri EAC

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 16, 2018

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’inganda (UNIDO), Ikigo k’igihugu k’iterambere cy’u Budage (ADA) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda byateguye inama izabera i Kigali guhera tariki ya 19 kugeza 21 Werurwe 2018 nkuko bitangazwa n’ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba nazo zishyizwemo imbaraga n’u Rwanda, uru ni uruganda ruherereye mu Karere ka Rwamagana

Iyi nama izakirwa n’u Rwanda, igamije kurebera hamwe uko habaho impinduka mu bukungu bw’ibihugu bigize EAC hashingiwe ku gukoresha ingufu z’amashanyarazi ku buryo burambye kandi bungana ku bihugu byose bihuriye muri uwo muryango. Byitezwe ko hazashyirwaho ubufatanye buhamye kugira ngo intego zo kugera ku majyambere arambye zizagerweho bitarenze mu mwaka wa 2030.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa EAC, rivuga ko kuboneka kw’ingufu z’amashanyarazi ahagije, agakoreshwa na buri gihugu cyose bizatuma ubukungu bw’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba burushaho gutera imbere.

Ingingo ya 101 y’amasezerano awugenga, ihamagarira ibihugu bigize uyu muryango gushyiraho ingamba zo gukoresha ingufu z’amashanyarazi kandi akagera ku baturage b’ibyo bihugu biri mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ariko hakanitabwa cyane ku kurengera ibidukikije.

Abazitabira inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi muri EAC, bazanaganira ku cyakorwa kugira ngo hashyirweho politiki y’amashanyarazi no kongera inkunga y’imishinga migari ndetse n’iy’ikoranabuhanga, kungurana ibitekerezo no gutangaza imishinga irimo gukorwa n’indi iteganyijwe muri gahunda z’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Inama izahuza abafata ibyemezo, inzobere, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’iterambere, bagaragaze amahirwe n’ibibazo bihari kugira ngo ibyo bibazo bishingiye ku ngufu z’amashanyarazi muri Afurika y’Iburasirazuba bishakirwe igisubizo.

Abandi bazitabira iyi nama harimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Amb. Libérat Mfumukeko, umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu z’amashanyarazi muri ONUDI, Tareq Emtairah, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu cy’u Budage gishinzwe iterambere Martin Ledolter n’abandi.