Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

U Rwanda ruzakira Inama Nyafurika y’abayobozi b’ibigo

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Aug 1, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira Inama Nyafurika ya karindwi y’abayobozi bakuru b’ibigo by’ishoramari muri Afurika (ACF) izahuza abantu 1500.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamazi ibumoso, ari kumwe na Amir Ben Yahmed uyobora itsinda rishinzwe gutegura iyo nama (Foto James R.)

Iyi nama izabera i Kigali tariki ya 25 na 26 Werurwe 2019, ikaba kimwe mu bizatuma igihugu kigera ku ntego yo kwinjiza miliyoni 74 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2018 avuye mu kwakira inama, ni ukuvuga arenga miliyari 63.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 31 Nyakanga 2018 mu kiganiro Urwego RDB n’itsinda ritegura iyo nama nyafurika y’abayobozi bakuru b’ibigo, bagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo kwitegura iyo nama ku nshuro ya karindwi.

Akamanzi yavuze ko nk’u Rwanda bizaba ari amahirwe akomeye yo kwereka abazitabira iyo nama baturutse hirya no hino ku Isi impamvu igihugu kiza ku myanya myiza mu koroshya ishoramari, n’impamvu u Rwanda ari ikerekezo kiza ku ishoramari.

Ati “Turizera ko kwakira iyo nama bizaduha amahirwe yo kongera ubukerarugendo, bwaba ubushingiye ku mahoteri ariko no kwerekana igihugu nk’ahantu heza ho gukorera ishoramari.

Dufite intego yo kongera ibiva mu bukerarugendo bikagera kuri miliyoni 74 z’amadolari y’Amerika avuye kuri miliyoni 42 mu mwaka ushize 2017, ni yo mpamvu twakira inama nkuru nk’iyi y’abayobozi bakuru b’ibigo”.

Yakomeje avuga ko ibyo bijyana n’ibintu bibiri igihugu gishyize imbere bikaba ari nayo mpamvu gikora cyane mu nzira y’iterambere. Mu byashyizwe imbere birimo ubukerarugendo bushingiye ku mahoteri; nka kimwe mu bizamura ubukungu bw’igihugu. Ibyo byatumye Guverinoma ishora menshi mu kubaka ibikorwa remezo birimo Radisson Blue/Kigali Convention Center no kugeza indege ya RwandAir mu byerekezo birenga 24 ku Isi uyu munsi, mu kubaka amahoteri ku bufatanye n’abikorera mu gufasha kwakira inama zikomeye.

Amir Benjamin Yahmed, Umuyobozi Mukuru w’itsinda ritegura iyo nama nyafurika y’abayobozi bakuru b’ibigo, yavuze ko iyo nama iba irimo abagera ku 1500 barimo abakuru b’ibigo by’ishoramari muri Afurika, ibigo by’ishoramari biturutse hanze y’Afurika birimo u Buyapani, u Bushinwa, u Budage, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’ibindi bigo bikomeye ku Isi, ubu hakazaza n’abaminisitiri batandukanye ba za Guverinoma bagera kuri 40 barimo abashinzwe imari, inganda, ingufu n’abandi. Hazaganirwa uko hakongerwa guhangana ku isoko mu rwego rw’ubucuruzi muri Afurika.

Umuyobozi w’Ikigo gitegura inama RCB, Denise Omany yavuze ko umwaka ushize 2017, u Rwanda rwakiriye inama 192 zinjije miliyoni 42 z’amadolari y’Amerika, ubu rukaba ruteganya kwinjiza miliyoni 74 z’amadolari y’Amerika avuye mu kwakira inama nk’izo.

RDB igaragaza kandi ko kuva mu myaka 10 ishize ibyavuye mu bukerarugendo bwo kwakira inama byazamutseho 180%, mu gihe umubare w’abitabiriye gusura u Rwanda wavuye ku bantu 15 000 mu 2008 bagera ku bantu 28 300 mu mpera za 2017. Ibyo byatumye ishyirahamwe ICCA (International Congress and Convention Association) rishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu byakira inama n’ibirori mpuzamahanga.

Inama Nyafurika y’abayobozi bakuru b’ibigo by’ishoramari yagiyeho mu 2010 igamije kuzamura ubukungu muri Afurika no kwereka abari mu by’ishoramari uko bazamura Afurika mu gukora ubucuruzi buteza umugabane imbere.