U Rwanda rushobora kuzahita ruhabwa urukingo rwa COVID-19

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 10-08-2020 saa 16:43:33

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko hari ikizere cy’uko urukingo rwa COVID-19 ruri mu nzira zo kuboneka mu minsi iri imbere, ndetse ko u Rwanda rwujuje ibisabwa byose ku buryo ruri mu bihugu bishobora kubona urukingo bwa mbere.

Ibi yabigarutseho ubwo yari kuri Televiziyo Rwanda ku gicamunsi cy’uyu munsi ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, asobanura uko icyorezo cya Koronavirusi gihagaze mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko icyorezo kigihari kandi ko mu mezi 4 cyangwa 5 ari imbere urwo rukingo ruzaba rumaze kuboneka, ibintu bikajya mu buryo.

Yagize ati: “Inkingo zigeze ku kiciro gishimishije cy’ubushakashatsi zirahari, ku buryo dufite ikizere ko inkingo zizaboneka kuko n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima yabikomojeho ko inkingo zizewe ziri kunonosorwa n’abashakashatsi ziriho, zigeze hagati y’eshanu n’esheshatu. Biratanga ikizere ko mu minsi iri imbere inkingo zishobora kuboneka. Abantu bicika intege bakomeze gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19”.

Yahamije kandi ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bya mbere bizahabwa urukingo rwa COVID-19.

Asobanura ko u Rwanda rumaze kurenza abarwayi ibihumbi 2 bagaragaweho Koronavirusi, muri bo abarwayi 1,340 barasezerewe hakaba hari abarwayi 787 mu bigo bitandukanye aho babavurira mu gihugu.

Ahantu hagaragaye abarwayi benshi, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yagaragaje ko harimo akarere ka Kirehe, mu Mujyi wa Kigali, Nyamagabe, Nyamasheke, Rusizi na Rubavu.

Abantu bamaze kugaragarwaho COVID-19 bari mu byiciro bitandukanye nk’abacuruzi, abakora mu nzego z’umutekano, urubyiruko (inzererezi) rudafite aho rubarizwa n’abakozi bake bo kwa muganga.

Inzego z’ubuzima zishimangira ko abanyamugi n’abo mu cyaro ubu burwayi bwabagaragayeho ndetse ko n’aborozi bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke nabo babusanganywe.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.