Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Rwanda ruritegura umunsi ngarukamwaka w’umuganura

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya Jul 20, 2018

Buri wa 5 w’ icyumweru cya mbere cya Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, ukaba ari umunsi w’ubusabane mu muryango, gusangira no kwishimira ibyiza byagezweho. Uyu kandi ukaba ari umuco u Rwanda rwasigiwe n’ abakurambere kuko na bo bawizihizaga.

Minisitiri w’Umuco na Siporo MINISPOC, Uwacu Julienne atangariza abanyamakuru imyiteguro y’umunsi w’umuganura (Foto Uwayisaba F.)

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, yavuze ko binyuze mu muco u Rwanda rubasha kugera kuri byinshi. Ati “Binyuze mu muco wacu, u Rwanda rubasha kubona ibisubizo by’ibibazo bihari nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ko umuco ari isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Yakomeje avuga ko kandi umunsi w’umuganura uzizihizwa no ku banyarwanda bari mu mahanga kuko kuba Abanyarwanda hirya no hino ku Isi hari aho bari badatandukana n’igihugu ndetse n’umuco wabo.

Uwacu avuga ko mu gutegura uyu munsi, hifashishijwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Afurika y’Iburasirazuba, ubutumwa bwagejejwe kuri ambasade z’u Rwanda ngo uyu munsi bazawizihirize mu bihugu barimo bitewe na gahunda zabo uko ziteye.

Minisitiri Uwacu yavuze ko n’ubwo mu myaka itambutse umuganura wafatwaga nko kwishimira no gusangira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bityo ugasanga n’imbuto yatangwaga  yarabaga ijyanye n’ubuhinzi,  ubu uyu munsi  uko u Rwanda rutera imbere hari ibindi byiciro by’ubuzima bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu bitari ubuhinzi n’ubworozi gusa.

Avuga ko kandi umuganura ukwiye kwitabirwa n’Abanyarwanda bose, abato n’abakuze. Ati ”Urubyiruko ntirukwiye gutekereza ko umuganura ari ibintu by’abakuze gusa. Niba umuganura uri mu muco wacu, n’urubyiruko rugomba kwitabira kuko ejo ni bo bazaba abakuze b’icyo gihe kandi umuganura ugomba kuzakomeza kwizihizwa. Nibabe ku isonga rero kuko umuco ni uruhererekane kugira ngo ejo cyangwa ejobundi bazabikore neza nk’uko umuco uri.”

Yongeyeho ko ikindi ku rubyiruko ruri mu mashuri, bavuganye na Minisiteri y’Uburezi bemeranya ko umuganura nuba baratashye, nibasubirayo cyangwa mbere y’uko bataha bazawutegura, bagasobanurirwa impamvu uyu munsi hagarukwa ku muganura, ko atari iby’abakuze gusa ahubwo nabo bibareba.

Ibi birori byahujwe n’iby’umunsi w’iserukiramuco ry’Afurika (FESPAD) bizatangira ku ya 29 Nyakanga bigasoza ku ya 2 Kanama mu karere ka Nyanza mu gitaramo ’I Nyanza twataramye’ ari na ho ku ya 3 Kanama hazizihirizwa umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu.

Kuri uwo munsi ni na ho hazahabwa ishimwe buri karere kahize utundi  mu musaruro w’ubuhinzi muri buri ntara, ariko bizanizihizwa no ku rwego rwa buri Kagari.