Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-02-2019 saa 16:22:00
Dr Niyomugabo Cyprien, Intebe y'Inteko Nyarwanda y'Umuco n'Ururimi RALC ibumoso na Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC

Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ku nshuro ya 16 uzizihizwa tariki ya 21 Gashyantare 2019, mu Rwanda insanganyamatsiko iragira iti: “Tunoze Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire”.

Mu bizakorwa uwo munsi harimo kugaragaza agaciro k’Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bose bahuriyeho, kumurikira Abanyarwanda ibyo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco imaze gukora mu guteza imbere Ikinyarwanda, gushishikariza abakoresha ikinyarwanda, cyane cyane abanyamakuru n’abanyeshuri kunoza imyandikire yacyo.

Uwo munsi uzabimburirwa n’inama nyunguranabitekerezo ku Kinyarwanda, guhemba abanyeshuri biga mu kiciro gikuru cy’amashuri yisumbuye bazaba barushije abandi mu marushanwa yo kwandika imivugo n’inkuru ngufi mu gihugu hose no guhemba abanyamakuru bazaba barushije bagenzi babo mu kwandika inkuru mu Kinyarwanda kinoze mu marushanwa yasoje amahugurwa bahawe.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu itangazo yashyize ahagaragara ishishikariza Abanyarwanda gusigasira Ikinyarwanda nk’umurage ntagereranywa. Iragira iti “Ikinyarwanda ni ururimi kavukire, rukaba umurage uhuza Abanyarwanda.”

Iyo nteko isanga Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba bose bumva kandi bakavuga ururimi rumwe rwabo kavukire, bagasabana, bakanarukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ishishikariza Abanyarwanda gusigasira Ikinyarwanda nk’umurage ntagereranywa. Ikinyarwanda ni ururimi kavukire, rukaba umurage uhuza Abanyarwanda. Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba bose bumva kandi bakavuga ururimi rumwe rwabo kavukire, bagasabana, bakanarukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu mwaka wa 1999 nk’uko bigaragara mu mwanzuro 30C/62 w’Inama Rusange yaryo yo mu kwezi k’Ugushyingo 1999.

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye na yo mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000, yashyigikiye ko itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni mu rwego rwo gushyigikira indimi z’abatuye Isi kubera ko hari izigenda zicika cyangwa zizimira kandi zihatse ubumenyi butandukanye, guteza imbere ubusabane n’ubumwe by’abatuye Isi kuko ururimi kavukire ari umuyoboro w’ubumwe n’ubusabane bw’abatuye igihugu.

Mu Rwanda, Ikinyarwanda kemewe n’Itegeko Nshinga nk’ururimi rw’Igihugu ndetse n’urw’ubutegetsi. Indirimbo yubahiriza Igihugu na yo irubona nk’umurunga ubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda, aho igira iti: “Ururimi rwacu rukaduhuza.”

Mu kurushaho guha agaciro Ikinyarwanda no kucyitaho, Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu 2010, uru rwego rufite inshingano zo kurengera ururimi rw’Ikinyarwanda, kurubungabunga no kuruteza imbere. Ni rwo kandi rushinzwe gukumira imikoreshereze idahwitse y’Ikinyarwanda, nk’uko bigenwa n’itegeko No 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena Ishingano, Imiterere n’Imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Insanganyamatsiko ku rwego rw’isi iragira iti “Indimi gakondo ni inkingi y’iterambere, amahoro n’ubwiyunge.”

Prof. Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi RALC ibumoso na Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.