U Rwanda rurimo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi -Dr Ngirente

Yanditswe na SEZEBERA ANSELME

Ku ya Jun 8, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibyo bikaba bikorwa mu rwego rwo guhanga ibishya bituma urubyiruko rubona ubushobozi bwo kugira icyo rukora.

Abanyafurika basabwe gushishikarira guhanga ibishya kugira ngo umugabane utere imbere (Foto James R)

Ibyo yabikomojeho ku itariki ya 06 Kamena 2018 ubwo yatangizaga Inama mpuzamahanga nyafurika (Africa Innovation Summit) y’iminsi 3, igamije gukangurira abatuye uwo mugabane guhanga ibishya.

Dr Ngirente atangaza ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ruteza imbere urwego rw’uburezi kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye, amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro na kaminuza.

Nk’uko Dr Ngirente abishimangira, avuga ko u Rwanda rurimo gufatanya n’ibigo byateye imbere mu burezi ku Isi kugira ngo byubake amashuri mu Rwanda, ndetse ko kugeza ubu mu Rwanda ibigo bikomeye mu bijyanye n’ubumenyi bimaze kuhashyira ibyicaro byabyo.

Muri ibyo bigo avugamo ikigo k’ibijyanye n’Ingufu zigamije Iterambere rirambye (African Institute for Mathematical Sciences), Ikigo gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare (Carnegie Mellon University) n’ibindi.

Dr Ngirente yanagaragarije abitabiriye inama mpuzamahanga nyafurika mu guhanga ibishya ko mu cyumweru kigiye kuza u Rwanda ruzatangiza ku mugaragaro Ikigega k’Igihugu gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya, aho yijeje ko kizafasha cyane ubushakashatsi ku buryo ibikorwa byabwo no guhanga udushya bizajya biboneramo inkunga.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yongeye gusaba ibihugu by’Afurika kurushaho gushyigikira ibikorwa bigamije guhanga udushya, ndetse ko n’u Rwanda rwatangiye iyo nzira ishyiraho ikigega kigomba gutangizwa mu gihe gito kiri imbere.

Akomeza avuga ko mu myaka yashize wasangaga umugabane w’Afurika wibanda mu guteza imbere ibikorwa birimo ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ariko urwego rw’abikorera ntiruhabwe umwanya munini kugira ngo rukore ibishobora guha amahirwe yo guha akazi urubyiruko.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu, atangaza ko Afurika ifite abantu barenga miliyoni 200 bari hagati y’imyaka 15 na 24 aho usanga abenshi muri urwo rubyiruko batagira akazi.

Agira ati: Kutagira ubumenyi buhagije hakiyongeraho amahirwe make yo kugera ku gishoro, byagiye bituma abakiri bato batabona imirimo. Ariko tugenda tubona ko guhanga ibishya ari byo byakemura imbogamizi uwo mugabane uhura nazo”.

Ashima inama nk’izo zihuriramo urubyiruko, dore ko n’umubare mwinshi w’abayitabiriye usanga ari rwo kuko haganirirwamo ibishobora kungura ubumenyi mu guhanga ibishya bigamije guhangana n’ibibazo by’Afurika ikabasha kugera ku iterambere rirambye.