Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

U Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa imyanzuro ku burenganzira bwa muntu

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 7, 2018

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye avuga ko mu gihe k’imyaka ibiri gahunda zijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, nkuko u Rwanda rwabisabwe mu myanzuro 50 muri gahunda ya  ‘Universal Periodic Review’ (UPR, gahunda yo kwisuzuma ku birebana n’iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu)  mu gihe k’imyaka ibiri  u Rwanda ruzaba rumaze kubahiriza iyo myanzuro  nibura ku kigero cya 88% kuko birimo gukorwa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston asobanura uko ibyo u Rwanda rwasabwe mu burenganzira bwa muntu birimo gukorwa (Foto James R.)

Ibyo Minisitiri Busingye yabitangarije i Kigali, mu nama y’umunsi umwe yamuhuje n’inzego zitandukanye nka Polisi,  intumwa  y’ubushinjacyaha bukuru, ba ambasaderi,  abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu,  sosiyete sivile n’abandi mu rwego rwo gusuzuma no kureba aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ibibazo birimo n’icyakorwa ngo mu myaka 2 isigaye u Rwanda  ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa ruzabe rumaze kugira icyo rukora gifatika ku birebana n’iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nkuko n’ibindi bihugu byabisabwe.

Minisitiri Busingye akaba yaravuze ko mu gihe k’imyaka ibiri u Rwanda ruzaba rumaze kubahiriza iyo myanzuro nibura ku kigero cya 88%. Yakomeje avuga ko muri iyo myanzuro 50 hari iyamaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 8%, mu gihe iyindi igikomeje gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Busingye avugana n’itangazamakuru, yemera ko nubwo hari hamwe hashobora kuboneka utubazo two gutinda gushyira mu bikorwa umwanzuro runaka nk’urebana n’amategeko biturutse ku nzira ndende binyuramo, avuga ko hari ibimaze gukorwa muri urwo rwego kandi n’abafatanyabikorwa mu nzego zinyuranye bagaragaza ubushake bwo gutanga umusanzu wabo mu gufasha Leta kugera ku ntego yiyemeje yo gushyira mu bikorwa iyo myanzuro ku burenganzira bwa muntu.

Abitabiriye inama bari bavuye mu nzego zinyuranye harimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda (Foto James R.)

Ati   “Mu myaka 2 isigaye ngo u Rwanda rutange raporo yarwo turizera ko hari ikizaba cyamaze gukorwa  kuko ibibazo birimo ntibikomeye, ubu turimo kuganira n’abafatanyabikorwa ku birebana n’icyo buri rwego rwakoze, hari n’ikizere cy’uko mbere y’iyo myaka 2 hari igifatika kizaba kimaze gukorwa kandi bafite ubushake.”

Kananga Andrews uyobora “Legal aid forum”, yabwiye abanyamakuru ko nka sosiyete sivili biteguye gufatanya na Leta kugira ngo ibyo u Rwanda rwasabwe kuba rwubahirije bizabe byagezweho mu 2020 mu gihe raporo izaba igiye gutangwa.

Ati “Dusanga ingengabihe u Rwanda rwihaye itaribeshye kuko natwe hari icyo twatangiye gukora, nk’ubu umusanzu wacu mu kunganira Leta kugera kuri iriya ntego ni uko nibura twatangiye guhugura inzego nka Polisi, RCS, mu birebana no gusobanukirwa n’amategeko ndetse n’uburenganzira bwabo kandi biratanga umusaruro.”

UPR cyangwa gahunda yo kwisuzuma ku birebana n’iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yashyizweho n’Inteko rusange ya Loni mu mwanzuro wayo mu 2006. Ikigamijwe ni uguha amahirwe ibihugu bisaga 180 umwanya n’amahirwe yo kwisuzuma ku byerekeranye n’aho ibyo bihugu bihagaze mu kubahiriza uburenganzira bw’abaturage babyo  n’ubwisanzure nta we uhutajwe.