Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda ruri ku mwanya wa 2 muri SDGs mu karere

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 11, 2018

Ikigo gishinzwe intego z’iterambere rirambye SDGs, mu kegeranyo cyayo  cya mbere cyashyizwe ahagaragara  kiswe  “Africa SDG index and Dashboard Report 2018”   kikaba  kigizwe n’amapaji 202, kigaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’akarere byaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya mu birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, mu gihe mu rwego rw’Afurika rwaje ku mwanya wa 11.

Umuyobozi Mukuru wa SDGs ku rwego rw’Afurika Dr Belay Begashaw iburyo na Murangwa Yussufu uyobora Ikigo k’ibarurishamibare baganiriza abafatanyabikorwa (Foto James R.)

Umuyobozi Mukuru wa SDGs ku rwego rw’Afurika Dr Belay Begashaw,  wari uyoboye inama yabereye i Kigali ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018, igamije gushyira ahagaragara iyo raporo, yavuze ko nubwo hari ibihugu byateye intambwe mu nzego zitandukanye nk’ubuvuzi, ubuhinzi ndetse n’uburezi, asanga  hari inzego  zigikeneye kongerwamo imbaraga, asanga ibyo bizagerwaho ari uko za Leta zihaye umwanya abaturage na bo bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere, kuko za Leta zidashobora gukora zonyine.

Dr Belay Begashaw yagize ati “U Rwanda nk’urwa kabiri mu karere n’urwa 11 muri Afurika rwakoze neza mu rwego rwo gufata neza ibidukikije, ubutabera, amahoro, isuku n’ibindi. Kimwe n’ibindi bihugu by’umugabane hakenewe ibiganiro n’izindi nzego kugira ngo hagire ibyo bakosora.”

Ku bijyanye n’aho ibihugu bikeneye gushyira imbaraga, umuyobozi wa SDGs  yavuze ko hari ibyakozwe  byatumye u Rwanda rugera ku mwanya wa 11 mu bihugu 51 byo ku mugabane w’Afurika.  Ati “Nk’u Rwanda n’ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane w’Afurika biri mu ibara ry’icyatsi kibisi,  twavuga ko ari byiza,  ariko hari nk’ibihugu usanga bikiri mu ibara ry’umuhondo n’umutuku, ni ukuvuga ngo inzego zabyo zirasabwa kuganira cyane kugira ngo bigire ibyo bikosora bitagenze neza mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, Murangwa Yussufu, avuga ko kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa 11 muri Afurika atari umwanya mubi, agereranyije n’ibindi bihugu by’uyu mugabane. Yasobanuye kandi ko hari ibyasabwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bari muri iyo nama ko hari ibyakosorwa muri icyo kegeranyo.

Ati “Dushingiye ku byo bamwe nk’abahagarariye FAO basabye nk’abafatanyabikorwa, bifuje ko nko mu rwego rw’ubuhinzi bugomba gukorwa neza bikajyana no gufata neza n’ibidukikije. Kuba mu rwego rw’ubuhinzi havugwa ifumbire mvaruganda ariko ntihashyirwemo ifumbire y’imborera, ibyo byose hamwe n’ibindi bigomba kongerwamo kugira ngo ubuhinzi bugire uruhare mu iterambere rirambye bifitiye akamaro ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.”

Muri iyo raporo ya mbere ya SDGs u Rwanda rurasabwa gushyira imbaraga mu birebana no guteza imbere inganda no guhanga udushya,  ibikorwaremezo n’iby’ingufu.