Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

U Rwanda rurategura itegeko rizakuraho ibikomoka kuri pulasitike  

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 30, 2018

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent yavuze ko itegeko risanzwe rirebana n’ikoreshwa rya pulasitike rigiye kuvugururwa, riganisha ku gushyiraho itegeko rishya rikuraho ikoreshwa ry’ibikomoka kuri pulasitike nk’amacupa, imiheha n’ibindi bikoresho bikoreshwa inshuro imwe gusa,  bikoze muri pulasitike.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Biruta Vincent avuga ku itegeko ryo guca ibikoresho bya pulasitike (Foto James R.)

Ibyo Minisitiri  Biruta yabivugiye  mu nama yabereye i Kigali ejo hashize   tariki 29 Gicurasi 2018,  ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ibidukikije mu Rwanda kibanze kuri gahunda zitandukanye  zirimo   kurwanya  ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitike.

Akaba yaravuze ko ririya tegeko riri mu rwego rwo kuzaca  burundu ibibazo by’iyangirika ry’ibidukikije hamwe  n’umwanda ukomoka kuri pulasitike, kuko ngo hari igihe bicungwa  mu buryo butari bwiza, bikaziba imwe mu miyoboro y’amazi yangiza ibidukikije.

Dr Biruta yasobanuye iby’uwo mushinga w’iryo tegeko  ku ikoreshwa ry’amashashi rigiye kuvugururwa, avuga ko mu by’ukuri ari  itegeko rije guca ibikoresho bya pulasitike, bikoreshwa inshuro imwe,  kuko usanga ahanini bigira ingaruka ku bidukikije, cyane nko kuziba  imiyoboro y’amazi,  cyangwa uduce duto twa pulasitike ushobora gusanga mu mafi yo mu biyaga abantu barya, n’ibindi .

Akomeza agira ati  “Mu biyaga binini hirya no hino ku Isi usanga habarirwa hafi  miliyoni 13 za toni za pulasitike, ni ikibazo  gikomeye  ku bidukikije, nubwo tutavuga ngo mu mazi yo mu Rwanda ni ikibazo gikomeye, icyakora  iyo urebye nyuma y’imyaka isaga 10 u Rwanda ruciye ikoreshwa ry’amashashi hari intambwe nziza n’isura byatanze mu birebana no kubungabunga ibidukikije. 

Ku birebana n’umushinga w’itegeko duteganya kuvugurura, ryamaze kuganirwaho, hasigaye inama imwe, kugira ngo izindi nzego ziwemeze mbere yuko ushyikirizwa inama y’abaminisitiri,  maze woherezwe mu nteko. Ikindi  duteganya muri iri tegeko ni uko ibicuruzwa biva hanze bizanwa mu Rwanda bipfunyitse muri za pulasitike hari icyo bizajya byishyuzwa’’.

Ndiaye Fode uhagarariye Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, asanga iki kibazo mu bihe biri mbere gishobora kugira ingaruka ku bidukikije haba mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko hatagize igikorwa, mu myaka ya 2050 mu biyaga no mu nyanja umubare wa pulasitike  uzaba uruta kure uw’amafi, ikibazo gishobora kubangamira cyane ubuzima bw’abaturage.

Iyo nama  yahuje    Minisitiri w’Ibidukikije na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, inzego z’abikorera, Umuryango w’abibumbye n’abandi, aho   insanganyamatsiko y’icyumweru k’ibidukikije igira iti “Turwanye ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitike”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, asaba ko hakwiriye ubufatanye bwuzuye hagati ya Leta, n’abikorera, haba mu biganiro no mu rwego rwo gushakira hamwe icyasimbura za pulasitike, nk’impapuro zibora zo gupfunyikamo ibicuruzwa, ku buryo ibikoresho bya pulasitike byagurwa  mu rwego rwo gukomeza kubyazwamo ibindi bikoresho aho gutakara kuko byangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’ibidukikije,  REMA, Eng Colleta Ruhamya,  asaba abantu gukomeza gukoresha neza umutungo kamere no kuwubyaza  umusaruro mu buryo burambye, hibandwa ku gukoresha ibikoresho bisimbura pulasitike, no gushyira imbaraga mu kunagura ibyakoreshejwe. Ati  Bifasha gusigasira ubuzima bw’abaturage no kugabanya ihumana ry’ibidukikije”.